Padiri Munyeshyaka ukekwaho Jenoside yagaragaye mu bashyinguye Pean uzwiho kuyihakana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kanama 2019 saa 04:19
Yasuwe :
0 0

Padiri Wenceslas Munyeshyaka ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari muri Paruwasi Sainte Famille i Kigali, yagaragaye muri misa yo gusabira Pierre Péan wanenzwe kubera imvugo ze zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, uheruka gupfa.

Umwanditsi akaba n’Umunyamakuru ukomoka mu Bufaransa, Pierre Péan, yapfuye ku wa 25 Nyakanga 2019 ku myaka 81. Yari umwe mu banditsi bakomeye bamamaye cyane kubera inyandiko ze kuri Afurika, by’umwihariko yanenzwe bikomeye kubera imvugo ze zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100.

Péan yakunzwe gushinjwa gupfobya Jenoside abinyujije mu gitabo cye cyasohotse mu 2005 yise ‘Noires fureurs, blancs menteurs’ ugenekereje mu kinyarwanda ni ‘abirabura bagira umujinya w’umuranduranzuzi, abera bakaba ababeshyi’ . Yagaragazagamo ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.

Péan yashyinguwe ku wa 31 Nyakanga 2019, mu gace ka Bouffémont mu Bufaransa. Uwo muhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Padiri Munyeshyaka wagaragaye muri misa yo kumusabira.

Munyeshyaka yidegembya mu Bufaransa nyamara yarashyiriweho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi.

Uyu mupadiri akomeje kunywana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa kugiramo uruhare.

Icyo gikorwa cyo kubona Padiri Wenceslas mu baherekeje Péan cyasembuye amarangamutima y’Abanyarwanda bakoresha Twitter bagaragaza ko kumubona mu mwambaro w’abapadiri bisa n’ikirura kigenda mu ishusho y’intama.

Mu magambo yanditse kuri Twitter akayaherekesha ifoto yasembuye ibiganiro birebire, Marius Komeza yakomoje ku bantu baherekeje Pierre Péan wanenzwe gusohora inyandiko zipfobya Jenoside.

Ati “Mu bantu bari ahasomewe misa barimo abiyita ko bagize sosiyete sivile bayobowe n’impirimbanyi Joseph Matata na Ambasaderi Ndagijimana Jean Marie Vianney.’’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yahise amwibutsa ko usibye abo bombi iyo misa yarimo na Munyeshyaka ushinjwa Jenoside, ku buryo abahakanyi babiri ba Jenoside baherekeje undi muhakanyi.

Ati “Wibagiwe kutubwira ko Padiri w’Umujenosideri Munyeshyaka Wenceslas ugereranywa n’umubazi muri Kiliziya ya Sainte Famille i Kigali yari mu bapadiri bari muri ibyo bikorwa.’’

Bahufite Remy we yanditse ko ‘‘Birasanzwe kuko umujenosideri ari gushyingura umuhakanyi. Bigaragaza ko hari jenoside itegurwa.’’

Niyibizi Jean Claude yanditse ko biteye isoni n’agahinda kuba uwiyita umukozi w’Imana yigira ikirura.

Ati ‘‘Ayo yakwambara yose aticujije ngo asabe imbabazi sosiyete Nyarwanda yahemukiye kandi n’ubutabera ngo bubeho, ayo makanzu ntacyo yamumarira Imbere y’Imana.’’

Munyeshyaka yamenyekanye cyane kubera amafoto yagaragaye yitwaje imbunda, anambaye imyenda idacengerwa n’amasasu muri Jenoside kandi yari Padiri.

Urubanza rwe ni rumwe zitangwaho urugero cyane mu kugaragaza uburyo ubucamanza bw’u Bufaransa bwakingiye ikibaba abakurikiranweho uruhare muri Jenoside.

Hashize imyaka myinshi Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahoze i Arusha muri Tanzania rushyikirije urubanza rwa Munyeshyaka inkiko z’u Bufaransa.

Muri icyo gihe cyose urubanza rwaradindijwe kugeza ubwo bamwe mu bamushinjaga bitabye Imana nka Rose Rwanga wiciwe abana bose bari barahungiye muri Sainte Famille.

Mu 2015 Urukiko rwemeje ko rutazakurikirana Padiri Munyeshyaka ariko Ihuriro ry’Imiryango iharanira ikurikiranwa ry’Abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, CPCR, rirakijuririra.

Ubucamanza bw’u Bufaransa bwanzuye muri Kamena 2018 ko butazakurikirana Padiri Munyeshyaka. Urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwemeje ko nta bimenyetso bihagije bigaragaza ibyo aregwa.

Impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Munyeshyaka, zigaragaza ko yagize uruhare mu gutegura Jenoside, akitabira inama zatumizwaga na Tharcisse Renzaho wari Perefe w’Umujyi wa Kigali, hamwe na Gen Munyakazi wahamijwe uruhare muri Jenoside.

Zerekana kandi uburyo Munyeshyaka hagati ya Mata na Kamena 1994 yarashe abantu bane n’ubuhamya bw’abakobwa yasambanyije ku gahato, akanagira uruhare ku bantu 60 bakuwe ahantu hatandukanye bakajya kwicirwa kuri Segiteri Rugenge.

Padiri Munyeshyaka Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaye mu bashyinguye Pean wapfuye ayihakana
Umuhango wo gushyingura Umufaransa Pierre Péan witabiriwe n'abantu batandukanye
Péan yashyinguwe ku wa 31 Nyakanga 2019 mu gace ka Bouffémont mu Bufaransa
Padiri Munyeshyaka n'ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zari mu Rwanda mu 1994. Icyo gihe yagendaga yitwaje imbunda nto ku itako
Umwanditsi akaba n’Umunyamakuru ukomoka mu Bufaransa, Pierre Péan, yapfuye ku wa 25 Nyakanga 2019 ku myaka 81

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza