U Bufaransa: Dr Munyemana ushinjwa uruhare muri Jenoside ategerejwe imbere y’urukiko

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 6 Ukuboza 2018 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Umucamanza mu rukiko rw’i Paris yemeje ko Dr Munyemana Sosthène ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakowe Abatutsi mu 1994, agezwa imbere y’urukiko ngo aburanishwe ku byaha akekwaho.

Umucamanza ushinzwe amaperereza urimo gukurikirana dosiye ya Dr Munyemana, yemeje ko agomba kugezwa imbere y’ubutabera nk’uko byasabwe n’Ubushinjacyaha.

Impuzamiryango y’amashyirahamwe aharanira ko abakoze ibyaha bya Jenoside mu Rwanda bagezwa imbere y’ubutabera (CPCR) ntiyahwemye kugaragaza ko itishimiye kuba Dr Munyemana yidegembya kandi akekwaho uruhare muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Hashize imyaka 24 Ubushinjacyaha busaba ko Dr Munyemana yatabwa muri yombi ariko inkiko zo mu Bufaransa zikabigendamo biguru ntege.

Dr Munyemana amaze igihe ari umuganga kuri Pôle de santé du Villeneuvois (PSV) ahitwa Villeneuve-sur-Lot.

Umufaransa Alain Gauthier uyoboye CPCR yavuze ko banyuzwe n’uko ubusabe bwabo bwumviswe.

Ati “Dutegereje twihanganye ko na Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro, agezwa imbere y’ubutabera. Yakurikiranwe kuva mu 2000 kugeza ubu.”

Ku wa 29 Werurwe 2019 kandi hategerejwe urundi rubanza rw’uwitwa Claude Muhayimana nawe ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.

Abagize ihuriro CPCR bavuga ko bazakomeza kurwanira ko ubutabera bwubahirizwa, abagize uruhare mu byaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu bakabihanirwa.

Dr Munyemana ategerejwe imbere y'urukiko aburana ku byaha bya Jenoside

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza