U Bufaransa bwijeje Minisitiri w’Intebe Ngirente ubufatanye mu mishinga y’iterambere

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Kamena 2019 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yaganiriye n’ushinzwe Ikigega Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Developpément , AFD), bemeranya ubufatanye mu mishinga y’iterambere u Rwanda rushyize imbere.

Dr Ngirente yakiriye Remy Rioux kuri uyu wa Kane ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wari umaze igihe usa n’uwakonje nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubera uruhare icyo gihugu gishinjwa kuyigiramo ariko cyakunze kwinangira kwemera.

Umubano w’ibihugu byombi watangiye kubyutswa mu 2017 nyuma y’itorwa rya Perezida Emmanuel Macron nka Perezida w’u Bufaransa.

Nyuma yo kuganira na Minisitiri w’Intebe, Rioux yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda kubyutsa umubano no kurufasha kwihutisha imishinga yarwo igamije iterambere.

Yagize ati “Nishimiye kuba ndi hano mu kongerera ingufu, kubyutsa no guteza imbere ubufatanye hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda. Twaje kumva ibyo igihugu gishyize imbere muri gahunda yacyo y’iterambere no kureba aho guverinoma ikeneye ubufasha bwacu haba mu bijyanye n’amafaranga ndetse na tekiniki.”

Rioux yavuze ko we na Minisitiri w’Intebe baganiriye ku ngingo zirimo uburezi, ibikorwa remezo n’ibindi byakorwa kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda rubone imirimo.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Rioux yasuye Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy), nk’umwe mu mikino ikomeye mu Rwanda no mu Bufaransa no kureba uburyo bafatanya mu gukomeza kuwuteza imbere.

Uwo muyobozi kandi yasinye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 20 z’amayero na Banki ya Kigali, agamije gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kwiteza imbere by’umwariko mu ikoranabuhanga n’ ubuhinzi n’ubworozi.

Yavuze ko n’ibindi bigo by’imari mu Rwanda bazakomeza kuganira ku buryo byafashwa guhabwa inkunga cyangwa inguzanyo zigamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urujeni Bakuramutsa yavuze ko ari iby’agaciro kubyutsa ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bufaransa.

Yavuze ko ibyaganiriwe hagati ya Minisitiri w’Intebe na Rioux byose bijyanye na gahunda y’igihugu yo kwihutisha ubukungu (NST1).

Ati “Turashaka kumenya aho twafatanya ndetse n’ibyo AFD ishaka guteramo inkunga mu Rwanda, haba ubufasha mu by’imari mu bikorera no mu bigo bya Leta. Icyo dushaka ni uko bijyana n’ibyo Guverinoma yashyize imbere ndetse n’imishinga ikeneye ishoramari twagaragaje.”

Uretse ubuhinzi, ibikorwa remezo n’imari, Urujeni yavuze ko banaganiriye ku bijyanye n’imiturire myiza.

AFD yari isanzwe ikorana n’u Rwanda mu by’imari n’ingufu. Umuyobozi Mukuru w’iki kigo yaherukaga mu Rwanda mu 1992.

Rioux yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda kubyutsa umubano no kurufasha kwihutisha imishinga yarwo igamije iterambere.
Dr Ngirente yakiriye Remy Rioux kuri uyu wa Kane ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Rioux na Minisitiri w’Intebe Ngirente baganiriye ku ngingo zirimo uburezi, ibikorwa remezo n’ibindi byakorwa kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda rubone imirimo.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urujeni Bakuramutsa yavuze ko ari iby’agaciro kubyutsa ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bufaransa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza