00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwemeye kuburanisha Philippe Hategekimana ukekwaho Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Abashinjacyaha babiri b’Urukiko rw’i Paris basabye ko Philippe Hategekimana wahoze ari umujandarume mu Rwanda, akurikiranwa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Uyu mugabo yari yarahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2005 ku izina rya Philippe Manier.

Umunyamategeko we, Alexis Guej, yabwiye RFI ko bagiye kujuririra umwanzuro w’Ubushinjacyaha.

Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma akomoka mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo. Akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mugabo ashinjwa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside muri Nyanza muri Mata 1994.

Hategekimana kandi ashinjwa uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure no ku wa Nyamugari.

Nko ku wa 20 Mata 1994, haje igitero gikomeye cyari kigizwe n’abajandarume bari bavuye i Nyanza bitwaje imbunda, grenade n’ibindi bikoresho bya gisirikare, bagiye kwica Abatutsi bari bahungiye ku Musozi wa Nyamugari. Bari bayobowe na Hategekimana Philippe wari wungirije umuyobozi wa jandarumori.

Baje mu modoka ya Daihatsu y’uwitwa Rutayisire wari wiciwe i Nyanza bigabiza imodoka ye. Bazanye n’Interahamwe z’i Karama na Gatonde zari zitwaje intwaro gakondo ariko Abatutsi barabatangiriye ntibagera neza ku Musozi wa Karama bagerageza kwirwanaho bakoresheje amabuye n’imiheto, bagaruka tariki ya 1 Gicurasi 1994 ari nabwo batsembaga Abatutsi bari bahungiye kuri uwo musozi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Hategekimana yahungiye mu Bufaransa mu Mujyi wa Rennes.

Mu 2018 yafatiwe muri Cameroun ajyanwa mu Bufaransa. Impapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’u Rwanda mu 2017.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye abasaga miliyoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .