U Budage bwemereye EAC inkunga ya miliyoni 61.5 z’amayero

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 6 Ukwakira 2018 saa 05:08
Yasuwe :
0 0

U Budage bwemereye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) inkunga ya miliyoni 61.5 z’amayero mu kwizihiza imyaka 20 y’umubano wabwo n’uyu muryango.

Ku wa 5 Ukwakira 2018, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Libérat Mfumukeko, yakiriye itsinda riturutse muri Guverinoma y’u Budage, baganira ku bufatanye bw’impande zombi.

Nk’uko ubunyamabanga bwa EAC bwabitangaje, muri ibyo biganiro hanabayeho kumvikana ku bijyanye n’inkunga u Budage bwagenera uyu muryango.

Ibyo biganiro byari biyobowe na Mfumukeko n’ushinzwe akarere k’Afurika y’Iburasirazuba muri Minisiteri y’Ubutwererane n’Iterambere mu Budage, Niels Breye.

Breye yashimye ibyo EAC yagezeho, inasezeranya ko mu mubano igihugu cye gifitanye n’uyu muryango, kizawufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere rirambye yiyemeje kuzaba yagezeho mu 2030.

Yanasabye EAC ko nayo yakwishakamo ubushobozi, anavuga ko umubano u Budage bufitanye n’akarere uzazana amahirwe yo guhanga akazi n’impinduka z’igihe kirekire mu mibereho y’urubyiruko.

Mfumukeko yashimye inkunga u Budage bwateye akarere mu myaka 20 ishize, yatumye ugera ku bintu byinshi mu nzego zitandukanye zirimo; ubuzima n’ibijyanye n’imiti, ubucuruzi na za gasutamo, uburezi n’ibindi.

Impande zombi zumvikanye ko hagiye kwitabwa ku rwego rw’ubuzima n’ukwihuza kw’akarere mu bukungu n’imibereho y’abaturage. Miliyoni zigera kuri 30 z’amayero zizashyirwa muri gahunda yo gukingira.

U Budage buri mu baterankunga b’imena ba EAC mu myaka 20 ishize.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC,Mfumukeko n’ushinzwe akarere ka Afurika y’Iburasirazuba muri Minisiteri y’Ubutwererane n’Iterambere mu Budage, Niels Breye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza