Kwamamaza

U Budage bwanyuzwe n’iterambere ry’u Rwanda burwongerera inkunga

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 17:12' na Cyprien Niyomwungeri


Minisitiri w’u Budage ushinzwe ubutwererane n’iterambere, Dr.Gerd Müller, yanyuzwe n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 20 ishize, atangaza ko bongereye inkunga barugeneraga kugeza kuri miliyoni 75 z’amayero.

Müller ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rwo gushimangira ubufatanye, ubutwererane n’umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama, Gerd Müller yatangaje ko yishimiye urugendo rwa Guverinoma y’u Rwanda rwo kuva mu bihugu bibeshwaho no gutega amaboko inkunga z’amahanga.

Yashimye uburyo u Rwanda ari intangarugero mu mutekano yaba mu Karere no muri Afurika muri rusange, ashimangira ko ariwo watumye rugera ku iterambere ry’igitangaza mu myaka 20.

Yagize ati “Navuga ko ari igitangaza mu by’ubukungu iyo ntekereje ibyo igihugu cyanyu cyanyuzemo, n’ ibyo Perezida Kagame n’abamubanjirije bamaze gukora mu myaka 20 ishize, u Budage bufite ubunararibonye bw’ukuntu kugera ku iterambere nk’iri bimera uvuye kure, ndashaka kubizeza ko tuzakomeza gufatanya namwe, umubano wacu ukaguka.”

Kuva muri Nzeri 1994 U Budage n’u Rwanda bagirana gahunda y’imyaka itatu aho bicara bakaganira kuri porogaramu zizakorwa zigashakirwa inkunga. Muri gahunda iheruka yatangiye muri 2014, u Budage bwatanze inkunga ya miliyoni 69.5 z’amayero.

Gerd Müller yatangaje ko umwaka utaha iyi nkunga iziyongera ikagera kuri miliyoni 75 z’amayero, ahanini zizakoreshwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro TVET.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Claver Gatete, yavuze ko bagiye kwicara bakareba icyakoreshwa ariya mafaranga.

Yagize ati “Ubu tugiye gutangirana ibiganiro by’icyo ariya mafaranga azakora turateganya ko muri Werurwe umwaka tuzaba twabirangije.”

Mu biganiro Minisitiri Gatete yagiranye na Müller banagarutse ku ruhare rw’abikorera mu mubano w’ibihugu byombi, aho u Rwanda rwifuje ko abikorera bo mu Budage bakorana narwo bagashora imari mu nganda zabasha kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Kugeza ubu hari ibigo 25 by’ishoramari byo mu Budage bikorera mu Rwanda birimo Strawtec, AB Bank, Mobisol n’ibindi.

U Budage bufasha u Rwanda kuzamura inzego z’ibanze mu iterambere, gutera inkunga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro TVET, ikoranabuhanga n’ibindi.

Minisitiri w’u Budage ushinzwe ubutwererane n’iterambere, Dr.Gerd Müller,uri mu ruzinduko mu Rwanda

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved