U Budage bwabonye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwirukanwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yemeje Dr. Thomas Kurz kuba Ambasaderi mushya wa Repubulika Yunze Ubumwe y’u Budage mu Rwanda, asimbuye Dr Peter Woeste wasabiwe gusimbuzwa kubera amakosa akomeye.

Dr Kurz w’imyaka 52 azahagararira igihugu cye afite icyicaro i Kigali.

Muri Mata uyu mwaka nibwo u Rwanda rwasabye igihugu cy’u Budage guhindura ambasaderi bwari bufite mu Rwanda Dr Peter Woeste nyuma y’imyaka isaga ibiri yari amaze mu Rwanda.

Ni amakuru yaje atunguranye kuko ubusanzwe nta mubano mubi wari hagati y’ibihugu byombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, icyo gihe yabwiye IGIHE ko Dr Woeste atirukanywe ahubwo yasabiwe gusimburwa.

Ati “Ntabwo yirukanywe, ahubwo twasabye Guverinoma ye kumuhindura kubera amakosa akomeye yakoze.”

Amb. Nduhungirehe ntiyifuje gutangaza byinshi ku makosa akomeye Dr Woeste yakoze ariko amakuru yizewe ni uko uwo mugabo w’imyaka 61 hari amagambo mabi yaba yaravuze aharabika ‘Umukuru w’igihugu’.

Ayo magambo ngo yayashyize mu nyandiko yoherereje umuryango uhuriza hamwe abadage baba mu Rwanda.

Ingingo ya 41 y’amasezerano y’i Vienne agena iby’umubano mu bya dipolomasi, ivuga ko abadipolomate nubwo bahabwa ubudahangarwa mu gihugu boherejwemo, batari hejuru y’amategeko y’icyo gihugu.

Iyo ngingo ivuga ko bagomba kubaha amategeko agenga igihugu bagiyemo kandi batemerewe kwivanga mu bibazo by’imbere mu bihugu boherejwemo.

Mu gihe umudipolomate uhagarariye igihugu cye yitwaye nabi mu kindi gihugu, igihugu cyamwohereje kiramenyeshwa kigasaba kumuhamagaza cyangwa kikamwambura ubudahangarwa.

Dr Woeste yasabiwe guhindurwa kubera amakosa akomeye yakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza