U Budage busanga u Rwanda rwabera urugero ibindi bihugu mu kwita ku bimukira

Yanditswe na Habimana James
Kuya 4 Ukwakira 2019 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’intebe Dr Eduard Ngirente yakiriye Minisitiri w’Ubuzima mu Budage, Jens Spahn uri mu Rwanda, baganira ku ngingo zirimo iyo guhangana na Ebola, ashimira u Rwanda uburyo rwita ku kibazo cy’abimukira.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo aba bayobozi bagiranye ibiganiro byibanze ku kibazo cya Ebola, gikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Jens Spahn yabwiye itangazamakuru ati “Dusanzwe dufitanye umubano ukomeye n’u Rwanda, aho dufatanya mu kurwanya Ebola ndetse no kuba abantu bayitegura kugira ngo itahagera.”

Ati “Turashima kandi uburyo u Rwanda rufasha mu bijyanye n’abimukira ugereranyije n’uko ibindi bihugu bibigenza, u Rwanda ni igihugu mu by’ukuri ubona ko gifata inshingano zikomeye, gikwiye kuba urugero rw’ibindi bihugu.”

Uyu muyobozi avuze ibi nyuma y’aho tariki 26 Nzeri 2019, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’impunzi zakuwe muri Libya.

Tariki 10 Nzeri 2019 nibwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, yo kwakira impunzi 500 z’Abanyafurika bari muri Libya aho bakorerwa ibikorwa by’ubucakara.

Raporo y’impunzi yasohotse ku wa 6 Nyakanga 2018, yagaragaje ko impunzi u Rwanda rucumbikiye kugeza muri Gicurasi 2018 ari 152,428.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr. Ndimubanzi Patrick we yavuze ko muri uru ruzinduko, uyu muyobozi yaje kureba umubano ibihugu byombi bifitanye ku bintu bitandukanye, ariko cyane ku bufatanye mu bijyanye no kurwanya indwara ya Ebola.

Yagize ati “Ubu tumaze iminsi dukorana mu bijyanye no kwigisha abantu kugira ubumenyi, ariko no kubaka ahantu hajya abantu barwaye cyangwa bakekwaho Ebola”.

Yavuze ko muri ibi bintu bijyanye n’ibyorezo ibyinshi biba bishaka kugira ubumenyi, igihugu cy’u Budage gifite ikigo bakorana kandi gifite ubushobozi bwo gupima ndetse n’abahanga, ariko ubwo buhanga bagenda babumenya bafatanyije n’ibindi bihugu aho ibyorezo biri.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'ubuzima mu Budage ibiganiro byabo byibanda ku ngingo zirimo no kurwanya Ebola
Minisitiri w’Ubuzima mu Budage Jens Spahn yashimye uko u Rwanda rufata neza abimukira
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi bw'ibanze, Dr. Ndimubanzi Patrick yavuze ko u Budage n'u Rwanda bifitanye ubufatanye mu by'ubuzima no kurwanya Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza