U Bubiligi:Umugore wa Ntakirutinka yitabye Imana

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Nzeri 2016 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Mukarugambwa Floride, umugore wa Ntakirutinka Charles, yitabye Imana i Bruxelles mu Bubiligi azize indwara.

Nyuma y’igihe kitari gito yivuza kanseri yitwa ‘leucémie’, Mukarugambwa yitabye Imana afite imyaka 60 y’amavuko kuri iki Cyumweru saa mbiri n’iminota 55.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ntakirutinka Erwin, umuhungu wa nyakwigendera, yavuze ko umubyeyi we yari amaze amezi 17 arwaye.

Yagize ati "Yitabye Imana ejo (ku Cyumweru) mu bitaro bya ‘St Luc’ i Bruxelles mu Bubiligi. Igihe cyo gushyingura ntiturakimenya."

Mukarugambwa na Ntakirutinka byabaranye abana batatu, umwe yitabye Imana mu mwaka wa 2006, abariho ni babiri.

Yize muri ‘Ecole Sociale de Karubanda’, yakoranye n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori nka ‘Réseau des Femmes’ na Haguruka, ndetse n’iharanira uburenganzira bwa muntu.

Charles Ntakirutinka ni umunyapolitiki, yabaye Minisitiri w’Ingufu, Imirimo ya Leta, no Gutwara Abantu n’Ibintu; yabaye kandi Minisitiri w’imibereho Myiza y’Abaturage; iyi mirimo akaba yarayikoze hagati y’itariki ya 19 Nyakanga 1994 kugeza tariki ya 23 Werurwe 2000.

Mu mwaka wa 2001 afatanyije na Pasteur Bizimungu ndetse n’abandi bantu batandatu bashinze ishyaka bise PDR-Ubuyanja (Parti Démocratique du Renouveau/ Democratic Party for Renewal Ubuyanja).

Mu mwaka wa 2002 Ntakirutinka Charles yaje gufunganwa na Pasteur Bizimungu, bahamwe n’icyaha cyo gushaka kuvutsa umudendezo igihugu nyuma yo gushinga iri shyaka bakatirwa imyaka icumi muri Gereza Nkuru ya Kigali, aza gufungurwa muri Werurwe 2012.

Nyakwigendera Mukarugambwa Floride yitabye Imana afite imyaka 60
Mukarugambwa Floride n'umugabo we Ntakirutinka Charles
Mukarugambwa Floride witabye Imana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza