00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi bwahaye u Rwanda doze ibihumbi 196 z’inkingo za COVID-19

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Bubiligi yoherereje u Rwanda doze ibihumbi 196 z’inkingo za COVID-19. Izo nkingo zagejejwe i Kigali mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira 2021 zizanywe n’indege ya Sosiyete ya Brussels Airlines zikaba ari izo mu bwoko bwa AstraZeneca.

Ni inkunga yatanzwe muri gahunda ya COVAX igamije kugoboka ibihugu bikennye na byo bikabasha kubona inkingo bityo bikihutisha ibikorwa by’ikingira.

Iyo nkunga yabonetse mu masaha make u Rwanda rumaze kwakira indi ingana na doze ibihumbi 857 by’inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca rwahawe n’u Butaliyani.

Inkingo rukomeje guhabwa ndetse n’izo rugura zitezweho kwihutisha umuvuduko w’ikingira, intego rwihaye yo kuzaba rwarakingiye 60% by’abarutuye mu mpera za 2022 ikagerwaho, ibintu bizagarura ubuzima busanzwe.

Magingo aya abaremga miliyoni 2,1 bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo, naho abarenga miliyoni 1,6 bahawe doze ebyiri.

Imibare y’abandura n’abahitanwa n’icyorezo na yo igenda igabanuka. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ari intambwe yo kwishimirwa cyane ko ibikorwa byinshi bimaze gukomorerwa, ikibutsa Abaturarwanda kutirara hirindwa ko ibintu byasubira irudubi.

Inkingo u Bubiligi bwahaye u Rwanda zatanzwe muri gahunda ya COVAX
Zazanywe na Sosiyete y'ubwikorezi bwo mu kirere y'Ababiligi, Brussels Airlines

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .