U Bubiligi bugiye gusubiza u Rwanda inyandiko zarwo bubitse guhera mu bukoloni

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Nzeri 2018 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

U Bubiligi bwatangaje ko bugiye guha u Rwanda inyandiko zirebana n’amateka yarwo bwari bubitse zo guhera mu gihe cy’ubukoloni.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Ababiligi (Belga) byabitangaje kuri uyu wa Gatanu, uyu mushinga w’u Bubiligi wo gusubiza izo nyandiko, wemejwe n’Ibiro bya Mininisitiri w’Ubutwererane, Alexander De Croo.

Biteganyijwe ko mu mwaka utaha itsinda ry’abashinzwe ishyinguranyandiko mu Rwanda bazagirira uruzinduko mu Bubiligi, bakagaragaza ibyo bakeneye.

Uwo mushinga wo gusubiza izo nyandiko uzatwara ingengo y’imari y’amayero ibihumbi 400.

Muri uwo mushinga uzamara imyaka ibiri hazakorwa ibarura ry’inyandiko zose zibitswe mu Nzu Ndangamurage y’ibwami y’i Tervuren, ibitse amateka y’Afurika yo hagati.

Muri Kamena 2015, Ikigo cy’ Igihugu cy’Ishyinguranyandiko mu Rwanda cyavugaga ko igihugu cyatangiye ibiganiro kugira ngo kibone inyandiko zireba amateka yacyo zibitswe n’ibihugu by’amahanga birimo u Budage, u Bubiligi n’u Butaliyani.

Iki kigo cyavuga ko hari inyandiko u Bubiligi n’u Budage bibitse nk’ibihugu byakoronije u Rwanda, rwemerewe kuzahabwa zikaba zibitsweyo neza mu ikoranabuhanga.

U Bubiligi bwakolonije u Rwanda nk’indagizo rwahawe na Loni nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi yose mu 1919, rwambuwe u Budage.

U Butaliyani ntibakoronije u Rwanda ariko bubitse inyandiko zarwo kubera Kiliziya Gatolika yarugezemo kera.

Inyandiko zimwe zo mu gihe cy’ubukoloni u Rwanda rwari rufite, hari izo rwatakaje mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Bubiligi kandi buheruka gushyikiriza u Rwanda inyandiko zigera hafi ku bihumbi 40, zirimo amakuru arebana n’amabuye y’agaciro yarwo icyo gihugu kibitse imyaka myinshi.

Iyi foto yafashwe mu gihe cy'ubukoloni igaragaza ubuzima bwo mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza