00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Abanyarwanda mu kababaro k’itabaruka rya Albert Gakumba Hangu

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 19 Kamena 2021 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Ibuka-Belgique n’umuryango mugari w’abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu Bubiligi bari mu kababaro k’urupfu rwa Albert Gakumba Hangu, witabye Imana tariki ya 15 Kamena 2021 i Bruxelles.

Gakumba Hangu yavukiye mu Karere ka Rusizi tariki ya 7 Ugushyingo mu 1939 akaba yitabye Imana mu gace ka Woluwé Saint Lambert aho yari atuye, ku myaka 81 y’amavuko.

Umwe mu bana be witwa Freddy Gashonga, avuga ku cyo azakomeza kumwibukiraho yagize ati “Papa yari umuntu wanga akarengane, ntiyabashaga kwihanganira ko umuntu agirirwa nabi nkana cyangwa ngo ababare, yari umuntu uhora afite muri we gutuza n’umunezero, ikizere, yahoraga ashaka igisubizo ntagushyira amaboko mu mifuka, akanga abantu batekerereza abandi (jugement).

Gakumba yize Philosophie muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ageze mu Bubiligi ahiga Chimie-Métallurgie muri Kaminuza ya Leuven. Nyuma y’amashuri mu 1971 yakoreye ikigo cyaje kwitwa Gécamines nk’umwe mu bakozi bakuru bacyo muri Congo-Kinshasa icyo gihe kugeza mu 1986.

Yaje gusubira mu Bubiligi guhera mu 1986 akomeza gukorera Gécamines kugeza mu 1999. Gakumba Hangu n’uwo bushakanye Musaningundu Languida babyaye abana batatu ubu bakaba baranujukuruje.

Ni umwe mu babyeyi bakuru batuye mu Bubiligi bagize uruhare rukomeye mu gufasha imiryango y’abakiri bato nk’uko bigenda mu muco wa Kinyarwanda.

Ukurikije amateka u Rwanda rwaciyemo aho abakiri bato barushinga bakisanga ari ba nyakamwe, cyane cyane mu mahanga habayeho ko bamwe mu babyeyi nka Gakumba baziba icyuho. Iki gikorwa yagikoranye ubupfura mu ngo no miryango myinshi yashibutse mu Bubiligi.

Gakumba Hangu ni umwe mu bayoboye Umuryango Ibuka-Mémoire & Justice Belgique urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akomeza no kuwuba hafi mu bikorwa byawurebaga, haba mu biganiro mbwirwaruhame, inama zitandukanye byose birebana n’umurongo uyu muryango ugenderaho.

Ari kandi mu babyeyi bari mu Bubiligi bari bagize ishyirahamwe ryitwaga Synergies nouvelles, rigizwe n’Abanyarwanda, Abarundi, Abanye-Congo barimo abakozi bakuru, abaganga, abarimu n’abandi. Twavuga nka Harimo Prof. Kageruka Pasteur, Nahayo Julien, Sebasoni Servelien, Dr Dieudonné Sebashongore, Dr Karekezi Nzayinambaho na Dr Twahirwa Setako Joseph ari na we wagize uruhare mu ishingwa ryaryo.

Umuhango wo gushyingura uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, saa tanu kuri Eglise Notre-Dame de Laeken, Parvis Notre Dame-1020 Bruxelles, nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we. Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru hateganyijwe ikiriyo guhera saa moya kugeza yine z’umugoroba ahitwa Salle Quo Vadis, Salle Paroissial du Divin Sauveur) 82, Rue Aimé Smekens, 1030 Scharbeek.

Ubwo Ibuka-Belgique yizihizaga imyaka 20 ishinzwe, Albert Gakumba umwe mu bayoboye Ibuka-Belgique, akaba no mu bayitangiye ikivuka yafashe ijambo ashimira abantu bingeri zitandukanye bakoranye amanywa n’ijoro ngo Ibuka igere aho igeze by’umwihariko uwayihaye izina, Jean Bizimana, abahanzi bakomeje kuyiba hafi barimo Cecile Kayirebwa, Suzanne Nyiranyamibwa, Muyango, Julienne Gashugi, Faina Numukobwa, Nyiratunga Alphonsine n’abandi
Albert Gakumba avuga Ijambo mu biganiro bibera buri mwaka mu Sénat Belge bitegurwa na Ibuka Mémoire et Justice Belgique
Albert Gakumba akurikiye ibiganiro
Aha yari muri conférence débat yabereye muri Kaminuza ya ULB muri 2015
Albert Gakumba yizihirwaga akikijwe n’abato yitangiye
Albert Gakumba yitabiraga imihango yose akikijwe n’urubyiruko
Gakumba yakundaga ibiganiro mpaka biganisha ku butabera
Albert Gakumba mu biganiro mbwirwaruhame byateguwe na Ibuka Belgique mu Nteko y'u Burayi muri Gicurasi 2018
Albert Gakumba mu biganiro mbwirwa ruhame byateguwe na Ibuka Belgique mu Nteko ya Wallonie Bruxelles muri Gicurasi 2017
Albert Gakumba ubwo yari mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Ibuka-Suisse yari imaze ivutse
Albert Gakumba aganira na Musare Faustin wari umudipolomate w’u Rwanda mu Bubiligi nyuma y’biganiro bibera buri mwaka mu Sena y’u Bubiligi bitegurwa na Ibuka Mémoire et Justice Belgique
Albert Gakumba ubwo yari mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Ibuka-Suisse ivutse

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .