00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twizere uzwi nka Kalimu yambuwe ubwenegihugu bwa Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ukwakira 2021 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Umugabo ufite inkomoko mu Rwanda wari umaze igihe atuye mu Mujyi wa Buffalo i New York, yambuwe ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yarahawe anava ku butaka bwayo nyuma y’aho bigaragaye ko akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ubutabera bw’i New York bwatangaje ko uwo mugabo afite amazina menshi kuko yagiye ayahinduranya. Buvuga ko yitwa Peter Kalimu ariko azwi na none nka Pierre Kalimu na Fidèle Twizere.

Yari mu Rwanda mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Hari ibirego bimushinja uruhare mu bitero byishe imiryango ibiri y’abatutsi ndetse ngo yagize n’uruhare mu gusahura inzu z’Abatutsi zari zasenywe.

Kalimu ahakana ibyo birego byose nk’uko inyandiko y’urukiko rw’i New York ibigaragaza.

Ku rundi ruhande, ubwo Kalimu yabaga mu Rwanda, yitwaga Fidèle Twizere. Avuye mu Rwanda nyuma ya Jenoside, yakoresheje irindi zina rya Pierre Kalimu aba ari naryo atanga mu nyandiko za Amerika z’abinjira n’abasohoka hamwe n’amatariki mashya y’amavuko.

Muri urwo rugendo rwo gushaka ibyangombwa bimwemerera kuba muri Amerika, ntiyigeze agaragariza inzego z’icyo gihugu ko izina yakoreshaga mbere ari Fidèle Twizere cyangwa se ko yakoresheje amatariki y’amavuko atandukanye.

Kalimu yemereye urikiko ko atari akwiriye guhabwa ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko yabubonye mu buriganya yakoze mu 2003-2004.

Ku wa Mbere Nzeri uyu mwaka, Ubutabera bwa Amerika bwamwambuye ubwenegihugu nyuma yo kubona imyanzuro y’urukiko rw’i New York, byemezwa burundu ku wa 30 Nzeri.

Ku wa 12 Ukwakira, uyu mugabo yemeye imyanzuro yafatiwe ndetse ku wa 21 Ukwakira ava ku butaka bwa Amerika.

Umunyamategeko mu ishami rishinzwe kugenza ibyaha muri Minisiteri y’Ubutabera muri Amerika, Kenneth A. Polite, yatangaje ko mu gushaka guhisha ahahise he, Kalimu “yahisemo guhisha imyirondoro ye ya nyayo kandi abeshya abakozi b’urwego rushinzwe abinjira muri Amerika kugira ngo abe umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

Brian M. Boynton ukora mu Ishami rya Minisiteri y’Ubutabera muri Amerika rishinzwe amahame mboneragihugu, we yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo izigera iba ubuturo bw’abantu bakekwaho guhonyora uburenganzira bwa muntu”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .