Bosenibamwe yahigiye kurandura imirire mibi mu Ntara y’Amajyaruguru

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Nzeri 2016 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yatangaje ko ibibazo byo kugwingira mu bana ari intambara biteguye kurwana dore ko imirire mibi n’isuku nke biri mu bituma iyi ntara ibona amanota macye mu mihigo kandi hari byinshi biba byakozwe.

Mu nama yahuje abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru, ab’Uturere, aba Visi-Meya, abashinzwe ubuzima, imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri iyi ntara ndetse n’Umuryango SUN Alliance (Scaling Up Nutrition) uhuriyemo imiryango yose ya sosiyete sivile yita ku bijyanye n’imirire bahuye bakora isuzuma ryo kureba aho intara ihagaze nyuma y’uko uturere twisuzumye bitewe naho twasanze duhagaze mu kwesa imihigo.

Abayobozi bongeye kwerekwa uko uturere duhagaze mu bijyanye n’imirire mibi nk’uko byagaragajwe mu Ibarura ku mibereho y’Abaturage rya 2014-2015 aho Gakenke bari ku kigero cya 46%, Burera 42,9%, Musanze 37,8, Gicumbi 36.6% na Rulindo 33.8%.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yatangaje ko bahujwe no kwisuzuma no gufata ingamba.

Ati “Ikigaragara ni uko nta buryo ibikorwa by’imihigo bihuzwa n’impinduka ku baturage, ntabwo habayeho kuvuga ngo imihigo turimo dukora irazamura gute imibereho myiza y’abaturage.

Usanga imihanda myiza yarakozwe, ibigo nderabuzima byarubatswe ariko bikavuguruzwa no kubona abaturage bagifite umwanda, abana bafite ibibazo by’imirire mibi. Ikibazo kikaba impamvu imihigo itahinduye ubuzima bw’abaturage.”

Abajijwe ku kigiye gukorwa kugira ngo ikibazo cyo kugwingira mu bana kirangire, Bosenibamwe yagize ati “Tugiye gushyiramo imbaraga, dushishikarize ababyeyi kuvanga indyo, ikibazo cy’imirire ni intambara tugomba kurwana kuko tuyemera.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amasosiyete arwanya ikibazo cy’imirire mibi mu Rwanda, SUN Alliance, Butera John Robert Mugabe, yavuze ko iki kibazo kigomba gushakirwa umuti.

Ati “Tweretse inzego z’ubuyobozi ko hari ikigomba gukorwa kuko mu bana 10 bari munsi y’imyaka itanu harimo batatu baba baragwingiye. Ni ikibazo kigomba kwitabwaho kandi natwe nk’abafatanyabikorwa tukareba mu miryango itandukanye dukorana icyo ibikoraho ndetse tugasaba ko niba hari amafaranga yakoreshwaga mu gikorwa iki n’iki ashobora gushyirwa mu cyihutirwa nk’iki cy’imirire mibi igacika burundu.”

SUN Alliance igizwe n’imiryango 79 ya sosiyete sivile ikaba igamije guhashya ibibazo by’imirire mibi mu Banyarwanda.

Abayobozi ba SUN Alliance bari kumwe na Guverineri Bosenibamwe Aimé(uwa kabiri uturutse ibumoso)
Abayobozi beretswe ko ikibazo cy'imirire mibi kiri mu bisubiza intara y'Iburasurazuba inyuma mu mihigo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza