Twambazimana yavuze uko abanyarwanda bafungiye muri Uganda baribwa n’inzoka bagapfa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nzeri 2019 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Twambazimana Prince yavuze ku ihohoterwa, gukoreshwa imirimo y’ingufu ndetse n’agahinda ko kuba yari amaze amezi 18 afungiye muri Uganda azira amaherere.

Twambazimana w’imyaka 22 y’amavuko avuga ko kuwa 9 Gicurasi 2018 aribwo yagiye mu gihugu cya Uganda, anyuze ku mupaka wa Cyanika uri mu karere ka Musanze ari nako asanzwe atuyemo, agiye gusura inshuti akaba n’umuturanyi we wari ufungiye Kabare mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu gihe yari akiri muri taxi ageze ahitwa Gasheregenyi muri Kisoro, ahagana saa munani z’amanywa abapolisi ba Uganda bamuvanye mu modoka yari arimo batangira kumusaka hanyuma bamujyana kumufunga bamuziza kutagira ibyangombwa.

Avuga ko mu gihe polisi ya Uganda yamusakaga yamusanganye ibyangombwa bye ariko ikabimwaka, bakamusaba amashilingi ya Uganda 10 000 kugira ngo babimusubize nawe akabyanga kuko yumvaga nta mpamvu yo gutanga amafaranga yanyuze mu nzira zose zemewe

Yongeyeho ko nyuma yo kubima aya mafaranga bafashe ibyangombwa bye bakabica, ndetse bafata umwanzuro wo kumujyana mu rukiko hamwe n’abandi Banyarwanda bari bamusanze aho.

Ati “Ubwo maze kuyabima barabifata barabica, bamaze kubica banyicaza hasi bigeze saa tanu z’ijoro mbona bari gufata n’abandi ubwo mu gitondo batujyana mu rukiko rwa Kisoro badushinja icyaha cyo kuba nta byangombwa twari dufite kandi twari tubifite byemewe n’amategeko”.

Bamaze kugera mu rukiko we n’abandi banyarwanda bari kumwe barezwe icyaha cyo kutagira ibyangombwa Umucamanza abakatira gufungwa imyaka ibiri cyangwa bagatanga miliyoni ebyiri z’insimburagifungo ubundi bakarekurwa.

Twambazimana wageze mu Rwanda kuwa 1 Nzeri avuga ko nubwo yari yakatiwe gufungwa imyaka ibiri yafunzwe amezi 16 andi bakayamukuriraho.

Itotezwa n’ubuzima bubi yanyuzemo ubwo yari afunzwe

Twambazimana ugaragaraho inkovu ahagana ku gutwi, kuribwa mu mbavu n’amaguru kubera gukubitwa ndetse bikaba bigaragazwa n’imiti yahawe na muganga ngo bigabanye ubu buribwe, avuga ko ubuzima yabayeho muri gereza ahanini bwaranzwe no gukubitwa, gukoreshwa imirimo y’ingufu ndetse no kubwirwa amagambo mabi.

Avuga ko abenshi bahagwa kubera kuribwa n’inzoka mu mirima baba bakoramo.

Ati “Mu buroko ni ahantu habi cyane nabasigayeyo bameze nabi kubera ko babakoresha nabi bakanakubitwa, bakabakoresha mu mashyamba ya Kiburara Prison Farm bamwe inzoka zikabarya bagapfa, bapfa bakabeshya ngo babazanye mu Rwanda”.

Yongeyeho mu gihe bakoraga iyi mirimo yose babaga babwirwa amagambo mabi yo kubereka ko nk’Abanyarwanda muri Uganda nta gaciro bafite.

Ati “Ubuzima bwanjye bwari bumeze nabi, kuko twabaga turi mu murima bakavuga bati ibi Binyarwanda kugira ngo bitazagaruka muri Uganda reka tubakubite, tubavune ngo nubwo twabakubita tukabica ntibafite urabavugira muri Uganda”.

Twambazimana avuga ko aho yari afungiye yahasize Abanyarwanda bari hagati yi 180 na 200 yagize icyo abwira abandi Banyarwanda bajya Uganda abasaba kubanza kwitonda.

Ati “Uyu munsi icyo nabwira Abanyarwanda, ni uko muri Uganda ari habi nubwo waba ufite ibyangombwa uzahura n’umupolisi abice bakujyane mu rukiko bagukatire, rero niba uri gutekereza kujya Uganda bireke”.

Twambazimana aje yiyongera ku bandi Banyarwanda bakomeje kugarurwa mu Rwanda bahonotse iyicarubozo n’ihohoterwa bakorerwaga muri gereza za Uganda. Hari kandi n’abatawe muri yombi kugeza n’uyu munsi baburiwe irengero.

Twambazimana arimo kwerekana imiti arimo kunywa kubera uburwayi yakuye muri gereza
Avuga ko inkovu afite ku gutwi yayitewe n'urushyi yakubiswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza