Turikiya imaze gushora asaga miliyoni 380$ mu Rwanda, andi ari mu nzira

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 28 Ugushyingo 2017 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Aboshoramari bo muri Turikiya bamaze gushora imari mu Rwanda y’asaga miliyoni 383 z’amadolari ya Amerika mu myaka itandatu ishize bakizeza ko bagiye kongera ibikorwa bahafite.

Mu 2016, u Rwanda rwasinyanye na Turikiya amasezerano atatu, arimo ajyanye n’ubufatanye hagati ya za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga, uburezi no korohereza abinjira muri ibi bihugu.

Ni amasezerano yaje ashimangira umubano ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye,wanatumye abacuruzi bo muri Turikiya biyemeza gushora imari yabo mu Rwanda yiyongera ku yari ihamaze igihe.

Ishoramari ryabo rimaze imyaka hafi itandatu rikaba ryaribanze ahanini mu ngendo z’indege yabo ya Turkish Airlines za Kigali- Istambul, hotel Aberdeen iri mu Mujyi wa Kigali, Ikigo gikora ibikorwa by’ubwubatsi cya Casa n’ikigiye kubaka uruganda rw’amashanyarazi ruzatanga megawati 80.

Ubwo itsinda ry’abacuruzi basaga 30 baturutse muri icyo gihugu bari mu Rwanda kureba amahirwe ari mu kuhashora imari, umwe mu bagize iryo tsinda witwa, Cevahir Kazova, yavuze ko nyuma yo kwirebera uko u Rwanda ruhagaze mu mu bukungu n’umutekano bagiye kurushaho kuzana ibindi bikorwa mu Rwanda.

Yagize ati “Mu by’ukuri u Rwanda ruberanye no gushorwamo imari muri Afurika kubera umutekano, uburyo guverinoma yizewe; rusanzwe rufite izina ryiza muri Turikiya ariko twiyiziye ngo turebe ukuri, ndakeka ko uyu munsi n’ejo tuzaba turi kureba aho twashora imari kurushaho mu minsi iri imbere.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yabwiye abacuruzi bo muri Turikiya ko u Rwanda rwuzuye amahirwe mu gushora imari cyane ko ngo rukomeza gushimwa n’amahanga mu nzego zitandukanye.

Yagize ati “ Ndashaka kubwira abacuruzi n’abashoramari ko u Rwanda ari igihugu gishyize imbere ubucuruzi, cyihagazeho mu buryo bw’ubukungu na politiki kandi dukomeje gukora ku buryo gikomeza kuba igihugu kibereye ishoramari, dukora amavugurura buri mwaka agamije kugira ngo rukomeze kunogera abashoramari.”

Yongeyeho ko u Rwanda kugeza ubu ari igihugu cya kabiri muri Afurika mu korohereza abashaka gushora imari n’urwa 41 ku isi muri urwo rwego, rukaba kandi urwa 10 mu kugira guverinoma ihamye, akavuga ko umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda bukwiye gutuma Turikiya itishisha mu gushora imari yayo.

Icyo RDB isaba abanya-Turikiya ni ugushora imari mu nganda nk’urwego u Rwanda rushyize imbere; haba izitunganya imyenda, ibiribwa, ibikorwa by’ubwubatsi, izikora imiti n’izindi.

Abagize itsinda ry'abashoramari baturutse muri Turikiya, bakaba baragiriye uruzinduko mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi
Minisitiri wungirije w'Ubucuruzi muri Turikiya, Fatin Metin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza