Tujyane i Bukomero aho Mbonyumutwa yakubitiwe urushyi, Abatutsi bagatangira guhigwa (Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Werurwe 2021 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Hari ku Cyumweru tariki 1 Ugushyingo 1959, ubwo muri Kiliziya Gatolika bizihizaga Umunsi Mukuru w’Abatagatifu bose, icyo gihe Mbonyumutwa Dominique wari Sous-chef wa Ndiza yatangiriwe n’abasore i Bukomero ahazwi nko mu Byimana arakubitwa. Nyuma y’aho Abatutsi bari batuye muri ako gace batangiye gutotezwa, bamwe baricwa, abandi baratwikirwa.

Abaryoshya inkuru bavuga ko urwo rushyi rwakubiswe Mbonyumutwa wari Umuyoboke w’Imena w’Ishyaka MDR Parmehutu ryaharaniraga ishyirwaho rya Repubulika isimbuye Ingoma ya Cyami, yarukubitiwe mu Kibaya cya Bukomero rukumvikana mu Ndiza yose.

Inkuru zimwe zivuga ko ubwo Mbonyumutwa yakubitwaga uru rushyi, yari avuye mu Misa kuri Paruwasi Gatolika ya Byimana, izindi zikavuga ko yari avuye mu rugo rwe rwari i Mwendo ndetse hakaba n’izivuga ko yari avuye mu Nama y’Abarwanashyaka ba MDR.

Mu gushaka gucukumbura no kumara amatsiko abantu benshi, Abanyamakuru ba IGIHE bakoreye uruzinduko muri aka gace, baganira n’umusaza witwa Mugabo Pio uvuka mu yahoze ari Segiteri Kamusenyi, Komine ya Mukingi, Perefegitura ya Gitarama [ubu ni Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango].

Mugabo avuga ko abasore batangiriye mu nzira Mbonyumutwa avuye mu nama y’abarwanashyaka ba MDR, yari yabereye kuri Paruwasi ya Byimana. Ibintu benshi bahuza no kuba yari avuye mu misa.

Avuga ko iyi nama yari yitabiriwe n’abarwanashyaka ba MDR, barimo abitwaga Shumbusho, Mivumbi, Utumabahutu n’abandi benshi.

Ati “Inama yari yabereye iyo ngiyo, ubwo rero agarutse ageze aha ni bwo iyo nkinamico bavuga ngo insoresore z’Abatutsi bamukubise urushyi. Mbonyumutwa yari avuye hariya mu nama ariko bamwe babeshya ko yari avuye mu rugo rwe inyuma hariya i Mwendo. Oya bari bavuye mu nama, mu Byimana hariya kuri paruwasi.”

Ubusanzwe aho Mbonyumutwa yakubitiwe ni ahantu hari iteme [ikiraro] rito riri munsi gato y’Ishuri Ryisumbuye rya Bukomero [icyo gihe ryari ishuri ribanza], ari naho Mbonyumutwa bivugwa ko yahuriye n’abo basore barimo uwitwa Cyril, umuhungu wa Charles [Karoli], wayoboraga i Mpanda n’abandi.

-  Urwitwazo rw’urushyi rwakubiswe Mbonyumutwa, byari ikinamico!

Mu myaka ya 1963, u Rwanda rwari mu bihe by’umwuka mubi wa politiki, aho Ababiligi bifashishije amashyaka y’Abahutu bashakaga gukuraho umwami bagashyiraho Repubulika. Hari Abanyarwanda benshi batumvaga impamvu ya Repubulika n’uburyo bagiye kwibagirwa ingoma ya cyami bari bamaranye imyaka myinshi.

Amashyaka ya Politiki ni yo yari abishyushyemo cyane ku isonga hari MDR Parmehutu yashakaga Repubulika na UNAR yashakaga Ubwami. Mbonyumutwa Dominique yabarizwaga mu Ishyaka rya MDR-Parmehutu.

Mugabo avuga ko urushyi rwakubiswe Mbonyumutwa, bikitwa ko ari insoresore z’Abatutsi zamukubise, rutari rukwiye kugirwa urwitwazo rwo gutangira kwica Abatutsi bo hirya no hino mu gihugu, ahubwo ari umugambi wari warateguwe ndetse bikekwa ko n’inama yari avuyemo uwo munsi yigirwagamo uburyo bwo kuwushyira mu bikorwa.

Ati “Ni ikinamico kuko na we ubyumvise, nta kuntu umuntu yakubita undi urushyi hano, muri kiriya gihe cyo mu 1960, kugira ngo i Kanyanza, i Nyabikenke babyumve batangire kwica Abatutsi baho. Icyo gihe ko nta telefoni yabagaho, nta tumanaho ryabagaho, ntabwo aribyo barabeshyaga kuko ni nk’ikinamico yakinwe.”

Yakomeje agira ati “Umuntu yakubitirwa urushyi hano uri hariya hakurya we akabyumva? Nonese mu gihugu hose byamenyekanye bite? Ni ibintu bari barateguye, barabeshyaga, ni ukuyobya uburari, burya hari ubwo abantu bakorwa n’isoni bakabeshya.”

Nyuma y’uko bivuzwe ko Mbonyumutwa akubiswe urushyi kuri icyo gicamunsi, Abatutsi bari batuye hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu gace ko ku Ndiza nka za Mwendo, n’ahandi batangiye kwicwa, barasenyerwa abandi barameneshwa.

Ati “Aho za Saruhanga hatangira gushya, i Mwendo ku Gatwa [aho Mbonyumutwa atuye] hatangira gushya, urumva i Kanyanza ho byari byatangiye kare, urumva ko u Rwanda rwose rwari rwatangiye.”

Ku rundi ruhande ariko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, aherutse kubwira IGIHE ko aba basore bavuzweho gukubita Mbonyumutwa bakurikiranywe ndetse bahabwa ibihano.

Muri Mutarama 1961 ni bwo Mbonyumutwa yatorewe kuba Perezida, nyuma y’icyiswe ‘Coup d’Etat y’i Gitarama’ ubwo MDR Parmehutu yatangazaga ko ubwami buvuyeho u Rwanda ruhindutse Repubulika.

Mbonyumutwa yabaye Perezida w’u Rwanda kuva ku wa 28 Mutarama 1961 kugeza ku wa 26 Ukwakira 1961.

Mu 1965 yabaye umudepite aza gusuzugura MDR Parmehutu ubwo yari umudepite (ata umurongo) birangira ahejwe muri politiki. Yapfuye tariki 26 Nyakanga 1986, aguye mu Bitaro bya Ghent mu Bubiligi.

Mugabo Pio uvuka mu yahoze ari Segiteri Kamusenyi, Komine ya Mukingi asobanura uko Mbonyumutwa yakubiswe urushyi bikitiriwa insoresore z'Abatutsi
Igishanga cya Bukomero bivugwa ko ari cyo Mbonyumutwa yakubitiwemo
Mugabo Pie, aha yatungaga urutoki hahoze iteme ari naryo Mbonyumutwa yari arimo kwambuka ubwo yatangirwaga n'abasore bakamukubita

Video: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .