Trust Industries izatanga moto mu birori bizerekanirwamo umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 14 Nyakanga 2018 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Muri gahunda yo gukomeza gushishikariza abaturage kugira isuku bakoresha ibikoresho bikorerwa mu Rwanda, Trust Industries igiye guha moto umunyamahirwe uzagura isabune y’ubururu ikorwa n’uru ruganda.

Iki gikorwa kizabera mu mujyi wa Musanze ku itariki 15 Nyakanga 2018, ahazanerekanwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi kimaze ukwezi kibera mu Burusiya, uzahuza u Bufaransa na Croatia kuri Luzhniki Stadium.

Ubuyobozi bwa Trust Industries buvuga ko iki gikorwa cyo gutanga moto kiri mu bukangurambaga bwiswe ‘Shashagirana’, aho umuntu uguze ndetse agakoresha isabune y’ubururu ya Clear ashobora gutsindira ibihembo bitandukanye birimo amagare, imipira, imitaka, ibikoresho by’uru ruganda na telefoni.

Bitandukanye ariko n’uko ubusanzwe gutsinda ari uko wabaga wakoresheje isabune ya Clear ugasangamo agakarita kariho icyo watomboye, kuri ubu umuntu wese uguze iyi sabune azajya ahita yinjira muri tombola, abanyamahirwe bakazatahana ibihembo bitandukanye birimo na moto nshya.

Iki gikorwa cyo gutanga moto cyanahujwe na gahunda yo kwereka abaturage imikino itandukanye y’igikombe cy’Isi (World Cup in my Village Initiative), yatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, ku bufatanye na Trust Industries Minisiteri y’Ubuzima, UNICEF na Porogaramu y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato (NECDP).

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi uzerekanirwa muri Stade Ubworoherane, nyuma y’indi mikino 14 yerekanwe mu turere 16, aho abaturage banakangurirwaga kurwanya ukugwingira binyuze mu kurya indyo yuzuye, kwitabira kugana ibigo mbonezamikurire y’abana bato, ndetse no kwitabira izindi gahunda zituma bagira ubuzima bwiza zirimo n’isuku.

Abaturage bazatsindira ibihembo bitandukanye birimo na moto
Isabune y'ubururu ya Clear ishobora kuguhesha gutsindira ibihembo byinshi
Mu bice bitandukanye by'igihugu hari bamwe bamaze kwegukana ibihembo babikesha isabune y'ubururu ya Clear
Trust Industries imaze imyaka hafi 10 ikora ibikoresho by'isuku
Trust Industries inakora impapuro z'isuku zikoreshwa mu mavuriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza