Trump ashobora gutegekwa gutanga ubuhamya mu iperereza ku kibazo cy’u Burusiya

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Intumwa idasanzwe ya Minisiteri y’Ubutabera iri gukora iperereza ku bivugwa ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Robert Mueller, yatangaje ko ashobora kwifashishwa ibigenwa n’amategeko mu gusaba Perezida Donald Trump gutanga ubuhamya imbere y’inteko y’urukiko.

Washington Post ivuga ko mu biganiro Mueller yagiranye n’umunyamategeko wa Trump muri Werurwe, John Dowd, yamubwiye ko kwifashisha amategeko, bizatuma umukuru w’igihugu nawe ahatwa ibibazo n’abari kumufasha mu iperereza.

Iki kinyamakuru kivuga ko muri iyi nama umunyamategeko wa Trump yabwiye Mueller ko umukiliya we afite uburenganzira bwo kwanga guhatwa ibibazo n’abari mu iperereza, undi nawe amubwira ko bazifashisha amategeko, ndetse banamwereka bimwe mu bibazo bifuza kuzabaza perezida.

Ku wa Mbere perezida Trump yanenze New York Times yashyize hanze ibibazo bigera kuri 40 Mueller yifuzaga kubaza Trump ku birebana no kuba u Burusiya bwarivanze mu matora yasize abaye perezida.

Abinyujije kuri Twitter yavuze ko biteye isoni kuba iki kinyamakuru cyarahawe ibi bibazo, ndetse yongeraho ko bisa n’ibigoye gushaka kubangamira ubutabera ku cyaha kitegeze gikorwa.

Mu bibazo Mueller yifuzaga kubaza Trump harimo ibirebana n’impamvu yirukanye James Comey wahoze ayobora Ibiro bishinzwe iperereza, FBI, ndetse n’icyatumye yibasira Intumwa Nkuru ya leta, Jeff Session nyuma y’uko atangaje ko adashaka gukomeza kugira uruhare mu iperereza ku kibazo cy’u Burusiya.

Yanifuzaga kumubaza kandi niba hari amakuru yari afite ku mikoranire ya Paul Manafort wari ukuriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza n’Abarusiya.

Muri Gicurasi 2017 nibwo Mueller yahawe inshingano zo gukora iperereza ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora ya perezida yabaye mu 2016, no kureba niba koko Trump atarashatse kubangamira ubutabera.

Ntiharamenyekana igihe Mueller ateganya guhata ibibazo Trump udahwema gushimangira ko u Burusiya butigeze bwivanga mu matora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza