00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Transparency International yagaragaje uruhuri rw’ibibazo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda wamuritse ubushakashatsi bugaragaza uruhuri rw’ibibazo byugarije abakora mu rwego ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa Gatatu, tariki 22 Nzeri 2021, harimo kuba abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro benshi batagira amasezerano y’akazi, abahembwa na bo ugasanga bagihembwa make, abatagira ubwishingizi, ikibazo cy’uburinganire aho umubare w’abagore bakoramo bakiri mbarwa n’ibindi.

Ni mu gihe ariko, uru rwego ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari rumwe mu zinjiriza igihugu amafaranga menshi ndetse rukaba rutanga akazi ku bantu benshi.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko uretse ibyo bibazo harimo n’ibindi bya ruswa mu gutanga impushya zo gucukura n’ibindi bitandukanye bigira ingaruka zikomeye kuri uru rwego n’igihugu muri rusange.

Ati “Nko gutanga impushya zo gucukura usanga abo tuvuga ko batazibona cyangwa zigatangwa mu buryo budaciye mu mucyo. Hari aho ugera ugasanga barumwimye cyangwa uwo baruhaye hari ibyo atujuje kandi bisabwa n’amategeko. Twasanze rero bishobora kubamo ruswa ishobora kuba ari iy’amafaranga, icyenewabo ndetse n’iy’ubundi bwoko, byose birashoboka.”

Yakomeje agira ati “Abakozi batagira amasezerano y’akazi rero twasanze hafi ya bose bakora nka nyakabyizi, uko kumukoresha nka nyakabyizi twasanze bituma hari uburenganzira atabona, nta bwishingizi, nta kumuteganyiriza, nta n’imisoro atanga kandi aba yakoze.”

Ingabire yavuze ko ibi byose bigira ingaruka nyinshi cyane kuri wa muturage n’igihugu muri rusange.

Ati “Kariya kazi gasaba imbaraga nyinshi, ni abantu bahagarika akazi bakiri bato, kandi batarateganyirijwe, ku gihugu hari imisoro gihomba ariko hari n’abaturage baba bari mu kaga.”

Ingabire avuga ko hakenewe ubufatanye bwa Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu kurinda abaturage no guharanira ko uru rwego rw’ubucukuzi rukomeza gutanga umusaruro wifuzwa.

Ku rundi ruhande ariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB, cyo kivuga ko ibibazo bikibangamiye uru rwego ahanini bishingiye ku miterere yarwo ndetse n’amateka y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubahiriza Amategeko n’Ubugenzuzi muri RMB, Dushimimana Narcisse, yavuze ko hari icyizere cy’uko ibi bibazo byose bizabonerwa umuti binyuze mu gushyiraho amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no kuba kuri ubu mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda harimo abasigaye biga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya.

Ati “Ibi bibazo byose bishingiye ku miterere y’akazi kaba muri uru rwego kandi n’iyo usubiye inyuma mu mateka usanga muri za 1930 abakoloni bakoraga ubucukuzi batarigeraga bareba ku zindi ngaruka zishobora kubaho nyuma ahubwo bo bakareba ku nyungu zabo.”

Yakomeje agira ati “Kuva hashyirwaho amategeko agenga ubucukuzi, abantu bakayamenyeshwa ubu igisigaye ni ukugenzura ko bayubahiriza. Icy’abadaha abakozi babo amasezerano mwabonye ko kuri ubu imibare yagiye izamuka.”

Dushimimana avuga kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego ndetse na ba rwiyemezamirimo muri uru rwego muri rusange bazakomeza guharanira ko uburenganzira bw’abakozi bwarushaho kubahirizwa.

Abafite ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko na bo bamaze gusobanurirwa amategeko agenga uru rwego byatangiye kubafasha mu kubahiriza uburenganzira bw’abakozi babo.

Uwitwa Kanyogote Emmanuel ufite Ikigo cya DEMICO Ltd, ikigo gikorera ubucukuzi mu Karere ka Kamonyi yavuze ko uru rwego rutandukanye n’izindi cyane cyane ku kijyanye n’abakozi.

Yagize ati “Hari aho bigaragara ko badahabwa amasezerano y’akazi ariko akenshi biterwa n’imiterere y’ibyo bakora cyane ko abenshi baba ari ba nyakabyizi.”

Kanyogote yavuze ko mu kigo cyabo bafite kuri ubu abakozi barenga 100 barimo 15 gusa bafite amasezerano y’akazi, aba ni nabo bahoraho kuko abandi ari ba nyakabyizi.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko ibibazo biri mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bigira ingaruka zikomeye ku gihugu
Imurikwa ry'ubu bushakashatsi ryitabiriwe n'abantu batandukanye
Hanafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .