00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Transparency International Rwanda yagaragaje icyuho kiri mu mushinga wa ’Green Gicumbi’

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 18 Kamena 2021 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, Transparency International Rwanda, wavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa ‘Green Gicumbi’ ryadindiye mu buryo butandukanye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, Transparency International Rwanda yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bakoze ku mushinga ugamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere wa ‘Green Gicumbi’ uri mu cyiciro cyawo cya mbere, aho byagaragajwe ko bimwe mu bikorwa byagombaga kuba byaratangiye birimo gukora amaterasi y’indinganire byadindijwe, ku buryo hari ayangiritse ataruzura.

Dr. Enock Byiringiro, umushakashatsi muri Transparency International Rwanda, yagaragaje ko hari byinshi byagezweho n’uyu mushinga, ariko anagaragaza ko hari icyuho.

Ati “Twabonye ko imikoranire ihagaze neza hagati ya Minisiteri y’ibidukikije na FONERWA ishyira mu bikorwa uyu mushinga wa Green Gicumbi ndetse n’izindi nzego zirebwa n’uyu mushinga harimo n’akarere ka Gicumbi. Inzego zose zumva neza ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, abaturage batugaragarije ko bishimiye kubona akazi ariko bongeraho ko amafaranga bahabwa adahwanye n’akazi baba bakoze.”

Mu bindi byasobanuwe bikigaragaramo icyuho ni uburyo bwo guhanahana amakuru, kuko abagenerwabikorwa batabona aho batangira ibitekerezo, ntibabone amabwiriza yanditse ku rwego rw’umurenge arebana no gutanga imbuto, inyongeramusaruro n’ingemwe z’ibihingwa nka kawa, ku buryo biri mu bituma gutanga izo mbuto bitanyura mu mucyo.

Uburingarire n’ubwuzuzanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga bwarubahirijwe, kuko hagaragajwe ko mu bakozi basanzwe, abagore barenga ikigero cya 60% cyane cyane abubaka amaterasi, ahakiri icyuho ni mu buyobozi ku nzego z’umurenge aho bari kuri 20% kandi byari biteganyijwe ko abagore bagomba kugira 40% by’abakozi bose.

Umuyobozi w’Umushinga wa Green Gicumbi, Jean Marie Vianney Kagenza, yashimye Transparency International Rwanda kuba yarakoze ubu bushakashatsi.

Ati “Kuba mwarabashije gukora ubushakashatsi ku hakiri intege nke ni byiza kandi turabashimiye ku kazi mwakoze, hakenewe umwanya tukarushaho kuganira kuri ibi bibazo mwagaragaje, nko ku kibazo cy’uko nta batekinisiye bahagije dufite.”

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee, yashimye imikoranire hagati y’abarebwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga Green Gicumbi, asaba ko hakwiye gushyirwaho amabwiriza kuri buri rwego.

Ati “Uruhare rw’abagenerwabikorwa rukwiye guca mu mucyo, uburyo muteganyirizamo ibihombo bukwiye kuba buhari kandi hagashyirwaho amabwiriza kuri buri rwego kugira ngo birusheho guca mu mucyo”.

Umushinga Green Gicumbi ukorera mu karere ka Gicumbi ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’ibidukikije FONERWA, hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ugakorera mu mirenge ikora ku mugezi wa Muvumba ari yo Byumba, Cyumba, Manyagiro, Shangasha, Rubaya, Mukarange na Bwisige.

Bimwe mu byakozwe n’umushinga wa Green Gicumbi harimo kuvugurura amashyamba yari yarangiritse kuri ha 400, gukora amaterasi y’indinganire kuri ha 400 no gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri ha 600.

Abantu basaga 17,320 bahawe imirimo muri uyu mushinga, hatangwa toni 400 z’imbuto y’ibirayi na toni 14 z’ibishyimbo, hatunganyijwe ingemwe 600,000 z’icyayi, hatangwa imbabura zironderereza ibicanwa 6,700 n’ibindi.

Transparency International Rwanda yatangaje ko hakiri icyuho mu mushinga wa 'Green Gicumbi'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .