Uko abakuru b’ibihugu bitabiriye ibirori byo #Kwibohora25 bageze i Kigali (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Kuva saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Nyakanga 2019, abakuru b’ibihugu batangiye kugera mu Rwanda bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rubohowe. Ku ikubitiro, Perezida wa Centrafrique, ni we wabimburiye abandi.

Ahagana saa cyenda z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yasesekaye ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye.

Ni we mukuru w’igihugu wa mbere muri barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora wageze i Kigali. Yakiriwe n’abayobozi bayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard.

Yakiriwe kandi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal n’abayobozi bakuru b’ingabo na Polisi.

Amabendera y'ibihugu byitabiriye ibi birori yazamuwe i Kanombe
Indege yazanye Perezida wa Centrafrique ubwo yasesekaraga i Kanombe
Perezida Touadéra yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b'ibihugu

-  Perezida Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe na we yageze mu Rwanda ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba aho nawe yitabiriye ibi birori byo kwibohora. Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard.

- Perezida Hage Geingob wa Namibie, yageze mu Rwanda aherekejwe n’umugore we, Monica Geingos, na bo bakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard.

-  Perezida Gnassingbé Eyadéma yasesekaye i Kigali

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé Eyadéma, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Uyu Mukuru w’Igihugu yakiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard. Yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel.

Perezida Eyadéma w’imyaka 53 ayoboye Togo kuva mu 2005.

Perezida Gnassingbé Eyadéma ubwo yasesekaraga i Kigali

-  Visi Perezida wa Nigeria yageze i Kanombe

Visi Perezida wa Nigeria, Professor Yemi Osinbajo, yageze i Kanombe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali aho yakiriwe mu cyubahiro gikwiye Umuyobozi Mukuru.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel (iburyo) yakira Visi Perezida wa Nigeria, Professor Yemi Osinbajo i Kanombe

-  Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone yageze mu Rwanda

Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, yageze mu Rwanda aho yazanwe n’indege ya RwandAir.

Julius Maada Bio uyobora ishyaka ‘Sierra Leone People’s Party (SLPP)’, mu 2018 yagaragaje icyifuzo cy’uko u Rwanda na Sierra Leone byasinyana amasezerano y’ubutwererane ndetse asaba ko RwandAir yakwagurira ingendo zayo muri iki gihugu.

U Rwanda na Sierra Leone bifitanye umubano wihariye; Dr. Harebamungu Mathias yabaye Ambasaderi wa mbere uruhagarariyeyo kuva mu Ukwakira 2017.

Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone yakiriwe na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel

-  Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana

Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi, yasesekaye mu Mujyi wa Kigali.

Ni urugendo rwa mbere yagiriye mu Rwanda nyuma y’iminsi mike, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bavuye muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rw’akazi [tariki ya 27-28 Kamena 2019].

Mu isangira Perezida Mokgweetsi Masisi na Madamu Neo Masisi bakiriyemo Perezida Kagame na Madamu, bamusabye ko yazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye.

Perezida Kagame yamubwiye ko “N’iyo wahagera amasaha make byaba bishimishije’’. Perezida Mokgweetsi yahise amusubiza ko “Nzaba mpari.’’

U Rwanda na Botswana bisanganywe umubano mwiza, aho mu nzego z’ubufatanye zihari harimo ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, ishoramari, uburezi, ibidukikije, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

-  Mushikiwabo mu banyacyubahiro bageze mu Rwanda

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, ari mu bayobozi bakuru bitabiriye ibirori by’Umunsi wo Kwibohora.

Yagarutse mu Mujyi wa Kigali nyuma y’amezi atandatu atorewe kuyobora OIF muri manda y’imyaka ine iri imbere.

Ku wa 12 Ukwakira 2018, nibwo Mushikiwabo wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF, ahigitse Umunya-Canada Michaëlle Jean, wari umaze imyaka ine ku buyobozi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo yakiriwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal

Mu bandi bayobozi bageze i Kigali barimo Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed wa Somalia, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa na Minisitiri w’Intebe wa Kabiri wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Ali Kirunda Kivenjija.

Muri ibi birori biteganyijwe ku wa Kane kandi hari n’abandi bashyitsi barimo ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bitandukanye muri Afurika bazabyitabira.

Amafoto: Muhizi Serge

Video: Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza