Tony Adams yashimiye Niringiyimana wakoze umuhanda ureshya na kilometero zirindwi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 7 Nzeri 2019 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Tony Alexander Adams wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza imyaka 19 akaba na Kapiteni wayo imyaka 14, yashimiye umusore witwa Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23 wakoze igikorwa kidasanzwe cyo gukora umuhanda ureshya na kilometero zirindwi wenyine mu Karere ka Karongi aho akomoka.

Muri Nyakanga nibwo amashusho agaragaza inkuru y’uyu musore yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza avuga ko impamvu yatumye akora uwo muhanda, ari uko yabonaga hari ibihuru byinshi byabangamiraga abagenzi gutambuka.

Yavuze ko uwo muhanda yamaze imyaka itatu awukora aho ngo abamubonaga bamufataga nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe.

Ibi byatumye abantu banyuranye barimo n’abayobozi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko banyuzwe n’ubutwari bukomeye bw’uyu musore, hari n’abamusabiraga ko akwiye kugororerwa.

Kwamamara kwa Niringiyimana kwakomereje no mu gikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi 25 cyabereye mu Karere ka Musanze tariki 6 Nzeri uyu mwaka, aho yagaragaraye mu bise amazina.

Nyuma yo kwita abana b’ingagi izina, Tony Adams abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye kuba yaritabiriye uyu muhango, by’umwihariko agaruka kuri Niringiyimana avuga ko yakoze igikorwa kidasanzwe.

Yagize ati “Uyu musore ntasanzwe, ubwe yakoze umuhanda ufite ibilometero birindwi akoresheje isuka mu gace atuyemo ageza ku muhanda mugari kubera ko bari bawukeneye, ni umusore w’umuhanga kandi witonda.”

Tony Adams kandi yavuze ko yashimishijwe no kuba yarabonanye n’umuyobozi ukomeye, Perezida Paul Kagame.

Tony Adams w’imyaka 52 yakiniye Arsenal yo mu Bwongereza imyaka 19 hagati ya 1983 na 2002 aba na kapiteni wayo imyaka 14. Mu myaka 22 yamaze muri Arsenal FC yatwaye ibikombe 13 maze yubakirwa ikibumbano hanze ya Emirates Stadium.

Icyamamare Tony Adams yashimiye Niringiyimana wakoze umuhanda ureshya na Kilometero zirindwi
Byari ibyishimo kuri Niringiyimana ubwo yasuhuzwaga na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza