Thierry Henry na Tony Adams bitabiriye igikorwa cyo kwishimira umwaka w’ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Kamena 2019 saa 07:01
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda, RDB, n’ikipe ya Arsenal bizihije igihe cy’umwaka ushize iyi kipe yamamaza u Rwanda, binyuze muri ‘Visit Rwanda’.

Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2019 kuri Emirates Stadium.

Ni igikorwa gikomeye cyitabiriye na Nelly Mukazayire uyobora Ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (Rwanda Convention Bureau), Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere ushinzwe ubukerarugendo (RDB), Belise Kariza n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, Francis Gatare wayoboye RDB.

Thierry Henry na Tony Adams bakiniye ikipe ya Arsenal bari bari muri iki gikorwa cyari kigamije kwishimira igihe cy’umwaka u Rwanda rumaze rukorana n’iyi kipe mu bikorwa byo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze mu magambo ya ‘Visit Rwanda’ yambarwa ku maboko y’imyambaro y’iyi kipe uhereye ku nkuru ya Arsenal, iy’abatarengeje imyaka 23 no ku myambaro y’ikipe y’abagore.

U Rwanda rufitanye amasezerano n’iyi kipe azageza mu 2020/21, uyu mugoroba wari ugamije kurebera hamwe ingaruka nziza ubufatanye n’iyi kipe bwagize ndetse no kuganira byinshi kuri bwo.

Thierry Henry muri iki gikorwa yishimiye intambwe u Rwanda rwagiye rutera mu myaka 25 ishize ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hari nk’aho yavuze ati “Nyuma y’amateka y’ibyabaye mu Rwanda mu 1994, nongeye kumva ibyerekeye u Rwanda mu 2000 ubwo Uwitonze Sonia Rolland uhakomoka yabaga nyampinga w’u Bufaransa.”

Thierry Henry yavuze ko yishimiye kuba yarigeze guhura na Perezida Kagame ubwo yari akiri umwe mu bakinira ikipe ya Arsenal.

Ati “Ubwo nakiniraga iyi kipe nziza cyane nishimiye kuba narahuriye kuri Emirates na Perezida Kagame n’umuhungu we. Twagize ikiganiro cyiza ndetse ni nabwo namenye ko bose bafana ikipe ya Arsenal.”

Nyuma y’iki gikorwa Belise Akariza yanditse kuri Twitter avuga ko yishimiye umugoroba uhebuje bagize.

Ati “ Wari umugoroba uhebuje kuri Visit Rwanda na Arsenal muri iri joro i London twishimira umwaka umwe w’ubufatanye no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’igihugu ndetse n’amahirwe yo gushora imari. Mwakoze Thierry Henry na Tonny ku bwo kwifatanya natwe.”

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugira kuri televiziyo yo mu Bufaransa, France 24, yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal ari kimwe mu bintu biri kuzamura ubukungu bw’igihugu muri iki gihe binyuze mu bukerarugendo.

Thierry Henry na Tony Adams muri ibi birori
Imbyino za Kinyarwanda zanogeye benshi bitabiriye ibi birori
Thierry Henry ari kugerageza imbyino za kinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza