Tanzania n’u Burundi byanenzwe kudindiza umushinga w’ikoranabuhanga mu gukurikirana imizigo

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 20 Ukwakira 2018 saa 01:49
Yasuwe :
0 0

Tanzania n’u Burundi bikomeje kotswa igitutu ngo byubahirize ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukurikirana imizigo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, uburyo buzwi nka Regional Electronic Tracking System.

Ubu buryo bwerekana amakuru ku mizigo cyangwa kontineri n’ibipakiwemo kuva aho byapakiriwe kugera aho byoherejwe, bityo bikarinda ubukererwe n’igihe umuzigo ufata mu nzira.

Ni uburyo kandi bukumira ubundi buriganya bwashamikiraga ku nzira ndende imizigo yagenzurirwagamo mbere butifashisha za mudasobwa.

Tanzania n’u Burundi binengwa ko byaruciye bikarumira mu kubahiriza ubu buryo buhuza za gasutamo, kandi biri mu byumvikanyweo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, nk’imwe mu ngamba zo koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa mu karere.

Iri koranabuhanga kandi rifite akuma kabunewe bita ‘Electronic seal’ bafungisha kontineri gashobora kwerekana aho ikamyo iherereye, umuvuduko ifite ndetse kakanerekana niba ntawafunguye kontineri ikiri mu nzira.

Ku ruhande rw’abacuruzi n’abikorezi bavuga ko uburyo bw’impapuro z’imisoro bwakoreshwaga kera ubwazo zashoboraga gutakara, cyangwa gukorerwaho andi manyanga, ariko ubu ngo ntibishoboka kubera iri koranabuhanga.

Komiseri wungirije ushinzwe iyubahirizwa rya gahunda yo guhuza ibikorwa mu Ishyirahamwe rihuza za gasutamo muri Afurika y’Iburasirazuba Alex Mugire yabwiye The New Times ko n’ubwo bimeze bityo Tanzania ishobora kwemera kuva ku izima bidatinze.

Mugire yagize ati “Twiyemeje gushyiraho ubu buryo mu rwego rwo gukuraho inzitizi y’uko kera umuzigo wageraga Uganda ukishyura, ukishyura mu Rwanda ndetse na Kenya, rero iri koranabuhanga rikuraho amafaranga yagendaga kuri iyo mirimo yose kandi ibiciro byabyo ubwabyo byari hejuru cyane.”

Ben Usaje wo mu Kigo cy’imisoro n’amahoro muri Tanzania, yabaye nk’uvuga ko Tanzania itaritegura gukoresha ubu buryo.

Ati “ Kenya n’u Rwanda bakoresha ikoranabuhanga mu kugenzura imizigo, barashaka ko Tanzania tureka ubwacu dusanganywe tukisunga ubwo bwabo kandi ibyo kuri ubu ntibyashoboka.”

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko bikenewe ko “ Tanzania n’u Burundi nabyo byifatanya n’ibindi bihugu bikoresha ubu buryo kuko ntwawakwizera uburyo ibintu bikorwamo iwabo.”

Ukuriye Ishyirahamwe ry’Abikorezi mu Rwanda, Abdul Ndaru nawe yemeje ko nko muri Tanzania amakamyo agera ku mupaka wa Rusumo abanje kugenzura inshuro nyinshi kandi ibyo bigakorwa mu buryo bwihishemo ruswa.

Ati: “Rwose twasabaga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gusaba Tanzania n’u Burundi bakisunga iri koranabuhanga.”

Umujyanama mu Nama ya Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe ubucuruzi, EABC, Adrian Njau, yahumurije abo bose avuga ko bazakora ibishoboka byose ngo bumvishe Tanzania n’u Burundi ko bakwisunga ibindi bihugu, kandi ko mu gihe kidatinze bazabigeraho.

Njau yemeza ko amadolari hagati ya 200 na 250 ya Amerika yishyurwa ku bigenda ku ikamyo ku munsi aremerera umucuruzi uko ikamyo igenda itinda mu mayira, kubera gusuzumwa kw’ibicuruzwa kwa hato na hato, kandi aribyo iryo koranabuhanga ryari ryaraje gukemura.

Mu mwaka ushize nibwo u Rwanda rwatangije ikoranabuhanga ryo gukurikirana imizigo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza