Tanzania: Abanyamakuru batanu ba Azam Tv baguye mu mpanuka bajya mu kazi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Nyakanga 2019 saa 06:16
Yasuwe :
0 0

Abakozi batanu bakorera Azam Media Group ifite televiziyo ya Azam Tv baguye mu mpanuka y’imodoka yahitanye barindwi mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Nyakanga 2019.

Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Singida yarimo abanyamakuru bagiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Pariki y’Igihugu ya Burigi-Chato.

Polisi yo mu gace ka Singida yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa mbili za mu gitondo aho imodoka ebyiri zagonganye abari bazirimo barindwi bahita bitaba Imana abandi batatu barakomereka bikabije aho bari mu bitaro.

The Citizen yatangaje ko Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli wari utegerejwe nk’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yihanganishije Azam Media Group n’imiryango y’ababuze ababo.

Imodoka yari itwaye abanyamakuru ba AZAM TV yakoze impanuka
Abanyamakuru bitabye Imana bababaje benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza