00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani yashimye umusanzu w’u Rwanda mu kugarura amahoro mu bice birimo na Darfur

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ishami rishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani, Amb. Hassan Abdoul Salam Omar, yashimye umusanzu w’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika harimo n’Intara ya Darfur muri iki gihugu.

Ni bumwe mu butumwa yagarutseho ubwo yifatanyaga n’abanyarwanda mu bikorwa byo kwizihiza ku nshuro ya 27, Umunsi wo kwibohora, byabaye ku ya 8 Nyakanga, i Khartoum mu Murwa Mukuru wa Sudani.

Uyu muhango wanakurikiranwe ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gufasha abari hanze ya Khartoum batabashije kwitabira imbonankubone kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

Abanyarwanda batuye muri Sudani, abakozi b’urwego rushinzwe dipolomasi y’u Rwanda muri iki gihugu, abahagarariye imiryango itari iya leta yo mu Karere n’iyo ku rwego mpuzamahanga n’abacuruzi n’abandi ni bo bifatanyije muri ibi birori.

Amb. Hassan Abdoul, yashimye intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka nyuma yo gusohoka muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba rwarabaye icyitegererezo mu kubaka umuco w’amahoro ndetse rukarenga imbibi zarwo rujya gutanga umusanzu ahandi.

Yagize ati “U Rwanda rwagaragarije isi ko bishoboka gusohoka mu kababaro rwatewe na Jenoside rukongera kubaka ubukungu burambye birenze uko byigeze kubaho. Rwavuye mu icuraburindi ruhinduka icyitegererezo mu butabera, amahoro, ubworoherane n’ubwiyunge ku rwego rwo kubera urumuri bindi bihugu.”

Yakomeje agira ati “Uruhare rw’u Rwanda mu kubaka amahoro rwarenze imbibi rugaragarira mu gufasha gukemura amakimbirane no kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika by’umwihariko mu karere kacu ka Darfur.”

Umuyobozi uhagarariye u Rwanda muri Sudani, Abel Buhungu, yasobanuye ko itariki ya 4 Nyakanga ari umunsi abanyarwanda n’inshuti zabo bongera kuzirikana abagabo n’abagore bitanze mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’iminsi 100 y’icuraburindi igihugu cyari kirimo, yatangiye ku ya 7 Mata 1994.

Yavuze ko ubwo bwitange n’ubutwari ari bwo bwatumye igihugu kimeze uko kimeze ubu aho cyateye intambwe idasubira inyuma mu nzego zitandukanye z’ubuzima kivuye mu manga, mu myaka 27 ishize.

Buhungu yasobanuye ko impamvu yo gutangira urugamba rwo kubohora igihugu kwari ukurwanya urwango n’ivangura rishingiye ku moko rwakongeje ubwicanyi bwahitanye ibihumbi by’abatutsi abandi bagahunga uhereye mu 1959.

Buhungu yavuze ko nyuma y’ubwigenge no kwigobotora ubutegetsi bw’abakoloni, abanyarwanda batagize amahirwe yo kugira igihugu gitekanye, cyiyunze kandi giteye imbere ahubwo cyazahajwe n’ubwicanyi bwa hato na hato n’ihezwa rishingiye ku turere n’inkomoko.

Iyi ngo ni yo mpamvu yatumye ingabo za RPA zitangiza urugamba rwo kubohora igihugu none nyuma y’imyaka 27 kikaba gifite icyerekezo kizima.

Ati “Ni yo mpavu RPA yatangaije urugamba rwo kubohora igihugu mu Ukwakira 1990. Nyuma y’imyaka 27 igihugu kibohowe, abanyarwanda bafite icyizere cy’ahazaza heza kimwe n’abazabakomokaho.”

Yashimye ubufatanye bw’u Rwanda na Sudani ibihugu byombi bifitemo inyungu anahamagarira abacuruzi bo muri iki gihugu, gusura u Rwanda no gutata amahirwe y’ishoramari igihugu gitanga arimo umutekano, korohereza abashaka kugikoreramo ubucuruzi ku nyungu zabo bwite no ku z’ibihugu byombi.

Abantu baturutse mu nzego zitandukanye bifatanyije n’abanyarwanda mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 27, Umunsi wo kwibohora
Abitabiriye ibi birori basobanuriwe amateka n'impamvu yatumye RPA itangiza urugamba rwo kubohora igihugu
Mu byasusurukije ibi birori harimo n'imbyino za kinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .