Kwamamaza

Sudani y’Epfo : Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro zambitswe imidari

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 07:21' na Ezechiel Mbananabo


Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro no kugarura umutekano muri Sudani y’Epfo(UNMISS) by’umwihariko izibarizwa mu mutwe w’ibijyanye n’indege zambitswe imidari y’ishimwe kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2016.

Iyi midari bayambitswe n’intumwa idasanzwe ihagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki moon muri Sudani y’Epfo, H.E Ellen Margrethe Loej kubera ubunyamwuga bagaragaza mu kazi kabo.

H.E Ellen yashimye ingabo z’u Rwanda ku ruhare rugaragara zagize mu gushyigikira no gutegura ibikorwa bitandukanye bya UNMISS.

Birimo kujyana abasirikare hirya no hino mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, gutwara indege zigenzura ikirere zifasha kubona amakuru y’ibya gisirikare,gutwara imiti, abayobozi ndetse n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.

Uyu muyobozi yagaragaje uburyo umuhate w’ingabo z’u Rwanda wabaye ntangarugero umwaka ushize ubwo barokoraga abantu 18 bari mu butumwa bwa UNMISS n’abandi bakozi 5 ba Loni mu Mujyi wa Kaka ho muri Leta ya Upper Nile, ahantu habi cyane.

Yongeyeho ko izi ngabo zagize uruhare mu kurengera abantu nko gufasha UNMISS gutabara abana b’Abanya-Ethiopia bari bashimuswe mu gace ka Likuangole
Yagize ati “ Bambwiye ko mu rurimi rw’Ikinyarwandahari imvugo igira iti “Mukomeze Imihigo” bisobanuye ko mugomba gukomeza iyo ntego. Ndatekereza ko ntaba mbeshye mvuze ko icyiciro cyanyu cya kane cyageze ku ntego yacyo kugera ku iherezo.”

Umuyobozi w’izi ngabo zishinzwe iby’indege, Lt Col Bernard Niyomugabo, yashimiye cyane ubufasha n’inyigisho z’ubuyobozi bwa UNMISS,bikaba byarujujwe n’imikoranire yaranzwe hagati y’ingabo z’u Rwanda n’ishami rishinzwe iby’indege muri UNMISS (UNMISS Aviation Section).

Mu mezi 11 izi ngabo zimaze mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, zakoze ingendo zo mu kirere 741, zitwara abantu 11.933, ndetse n’imizigo ipima ibiro 1.227.000 bayijyana mu bice bitandukanye bigenzurwa na UNMISS.

Brig. Gen.Andrew Kagame uyobora ingabo zose ziri muri Sudani y’Epfo yashimiye ingabo z’u Rwanda cyane cyane abarangije ubutumwa bw’amahoro uburyo bagaragaje indangagaciro z’ Abanyarwanda zo gukora cyane no gukunda igihugu nk’uko bisanzwe biranga Abanyarwanda.

Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki moon muri SudanI y’Epfo, H.E Ellen Margrethe Loej yambika imidari ingabo z'u Rwanda
Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki moon muri Sudan y’Epfo, H.E Ellen Margrethe Loej
Umuyobozi w’ingabo zishinzwe iby’indege, Lt Col Bernard Niyomugabo
Brig. Gen.Andrew Kagame uyobora ingabo zose ziri muri Sudani y’Epfo

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved