Sosiyete ya Gacinya yajyanye EUCL mu nkiko ku isoko rya miliyoni 850 Frw

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Nzeri 2018 saa 03:19
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Micon Real Line Ltd ya Chance Gacinya Denis ifatanyije na Bhavani Electrical Ltd kuri uyu wa Gatatu baburanye bajuririra umwanzuro w’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge bari barezemo Ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi (EUCL).

Bashinja EUCL kubaha isoko ikabananiza kugeza amasezerano arangiye ibyemeranyijwe bidakozwe.

Amasezerano hagati ya Micon ifatanyije na Bhavani na EUCL yakozwe tariki 11 Nyakanga 2016. Yari ayo gusimbuza imashini itanga amashanyarazi (transformateur) iherereye kuri Mont Kigali, kugira ngo hongerwe umuriro wakenerwaga n’inganda ziri i Gahanga na Bugesera.

Isoko ryari ryatanzwe ku bihumbi bisaga 947 by’amadolari (asaga miliyoni 850 Frw).

Tariki 27 Nyakanga 2016 nibwo amasezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa, impande zombi zemeranya ko kugira ngo Micon na Bhavani zigire icyo zikora, zizajya zibanza kwandika zisaba EUCL yamara kubyemeza akaba ari bwo bikorwa.

Impande zombi zumvikanye ko EUCL itagomba kujya irenza iminsi icumi itarasubiza igihe yandikiwe.

Micon ivuga ko uko babyemeranyijwe atari ko byagenze kuko aho gusubiza mu minsi icumi, hari ubwo EUCL yamaraga amezi abiri itarasubiza ndetse ngo hari n’ibyo amasezerano yarangiye bitarasubizwa.

Gacinya avuga ko nk’igishushanyo mbonera cy’imashini bagitanze muri Kanama 2016, bakemererwa mu Ukwakira uwo mwaka.

Avuga ko nk’ibikoresho bindi byagombaga gushyirwa kuri iyo mashini. EUCL yanze kubemerera ngo bajye kubigura kugeza umushinga urangiye ntibanahabwe ibisobanuro.

Ikibazo gikomeye Micon na Bhavani bagaragaje, ni uko mu Ukuboza 2016 bagiye gukoresha imashini ikwirakwiza umuriro w’amashanyarazi bamaze kubyemererwa na EUCL, yamara kuzura abatekinisiye ba EUCL bakajya kuyisuzuma bakemeza ko nta kibazo ifite ariko ikanga gutanga uburenganzira ngo izanwe mu Rwanda.

Gacinya yavuze ko kugira ngo iyo mashini izanwe mu Rwanda, EUCL yagombaga kwandika itanga uburenganzira, banki igatanga amafaranga bakajya kwishyura sosiyete IMP yayikoze.

Yavuze ko EUCL yaje kubaca inyuma ikajya kuganira na IMP, isaba ko bayiha iyo mashini ikayigurira ngo kuko Micon na Bhavani batazahabwa inguzanyo yo kuza kwishyura ngo igezwe mu Rwanda.

Gacinya yerekanye ibaruwa EUCL yandikiye IMP tariki 31 Werurwe 2017 ari nawo munsi bamenyeshejwe ko amasezerano yabo yarangiye, EUCL ibwira IMP ko noneho imashini bashatse bayibaha kuko amasezerano yabateraga impungenge yarangiye.

Muri iyo baruwa bigaragara ko ibiganiro hagati ya IMP na EUCL byari byaratangiye mbere amasezerano atararangira kuko hari aho bagaruka ku biganiro bagiranye muri email tariki 14 Werurwe.

Gacinya yanagaragaje ubutumwa bwo kuri WhatsApp umwe mu bakozi ba EUCL yagiranye n’umwe mu bakozi ba IMP mbere y’uko amasezerano arangira.

Bugira buti “Ndabyumva ko utizeye ibyo twakubwiye, nta nguzanyo bazabona. Wenda wakora iperereza aho ushaka hose no muri banki.”

Muri icyo kiganiro, Umukozi wa IMP yavuze ko bagomba kubanza kubyigaho niba nta ngaruka bizabagiraho mu mategeko cyangwa bakazana ibaruwa yemeza ko nibaramuka batanze iyo mashini, Micon na Bhavani batazabakurikirana.
Gacinya yavuze ko kuba amasezerano yararangiye imashini itaragera mu Rwanda byatewe na EUCL yagiye yanga kwemeza ibyo basabye mu gihe nta gikorwa na kimwe bagombaga gukora itacyemeje kandi ntinabahe ibisobanuro ku mpamvu itabyemeje.

Nubwo byari mu masezerano, Gacinya avuga ko nta n’amafaranga y’ibikorwa bakoze bishyuwe amasezerano amaze kurangira.

Uwunganira EUCL mu mategeko, Ngirinshuti Jean Bosco, yavuze ko batangiye kuganira na IMP nyuma y’uko amasezerano ya Micon arangiye.

Yavuze ko kuba hari abakozi ba EUCL bagiranye ibiganiro na IMP mbere ntabyo azi.

Ku kijyanye n’uko Micon itishyuwe ibyo yari imaze gukora kandi biri mu masezerano, Ngirinshuti yavuze ko yagombaga kwishyurwa ari uko imashini yagejejwe i Kigali.

Kubera gukererezwa na EUCL ku bushake, izi sosiyete zisaba kwishyurwa miliyoni zisaga 850 Frw bari bemeranyijwe mu masezerano, miliyoni 200 Frw z’indishyi ndetse na miliyoni 22 Frw z’igihembo cya avoka.

Urukiko ruzatangaza umwanzuro tariki 5 Ukwakira 2018.

Indi nkuru wasoma kuri iyi transformateur

Sosiyete Micon Real Line Ltd ya Chance Gacinya Denis ivuga ko yananijwe na EUCL bikayiteza ibihombo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza