Sosiyete ya Abbot yahawe igihembo ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze mu Rwanda

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 21 Mutarama 2021 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Sosiyete izwi mu gukora ibikorwa byo kwita ku buzima ya Abbott, yatsindiye igihembo ngarukamwaka gihabwa intangarugero mu kwerekana Amerika neza mu mahanga, (Award for Corporate Excellence, ACE) ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze mu Rwanda, birimo kwegereza ubuvuzi abaturage bo mu byaro bagorwaga no kububona.

Ibi bihembo bya ACE bitangwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigahabwa ibigo cyangwa sosiyete byabaye indashyikirwa mu kugaragaza Amerika neza ku ruhando rw’amahanga, binyuze mu bikorwa by’indashyikirwa bikorera hirya no hino ku Isi.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, ubwo yatangazaga iby’iyi ntsinzi ya Abbott, yavuze ko yishimira ibikorwa Abbott yakoze mu Rwanda.

Ati “Nejejwe no gushimira Abbott ku bw’igikorwa gikomeye bakoze cyo kwegereza abaturage bo mu Rwanda ubuvuzi. Buri wese aratsinda iyo sosiyete zo muri Amerika zigaragaje indangagaciro za Amerika mu buryo zikora ibikorwa byazo mu mahanga.”

Abbott yashimiwe ku bwo gufatanya na Leta y’u Rwanda ndetse n’umuryango SFH Rwanda gufungura amavuriro "poste de santé", hirya no hino mu byaro kugira ngo abaturage babashe kubona ubuvuzi bw’ibanze bitabagoye.

Aya mavuriro afite ubushobozi bwo kwita ku baturage mu buryo bunyuranye, burimo kubasuzuma indwara no kubaha imiti, kwita ku bagore batwite no kubabyaza, ndetse n’ibikoresho byagutse byo gusuzuma indwara zitandukanye.

Uru rukaba ari uruhare rukomeye Abbott iri kugira mu gufasha Guverinoma y’u Rwanda kugera ku ntego y’uko buri Munyarwanda azajya abona serivisi z’ubuvuzi hafi ye, ku buryo bitamutwara iminota irenze 30 kugera aho ahererwa izo serivisi.

Uretse ibikorwa byo gushyiraho "poste de santé", Abbott yagiye inakora ibindi bikorwa bitandukanye bigamije gufasha Abanyarwanda kubona serivisi z’ubuzima, nko mu 2019 ifatanyije na RBC yatanze udupimasukari 2000 two gufasha abarwaye diyabete, ndetse inatanga n’utundi twuma dupima ibindi bizamini tugera kuri miliyoni 12.

Uyu mushinga uzafasha abarwayi ba diyabete 2000 bo hirya no hino mu gihugu kubasha kwipimisha igipimo cy’isukari bafite mu maraso ku gihe, mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubukungu, ingufu n’Ibidukikije, Keith Krach, yavuze ko abatsindiye ibi bihembo bya ACE ari ba ambasaderi beza b’isura ya Amerika ku ruhando mpuzamahanga, abashimira ko bose bagaragaje “gukora cyane, guhanga udushya, iterambere ry’uburinganire ndetse no gukorana umwete ku bw’ineza y’abo bakorera”.

Abbott yubatse poste de santé hirya no hino mu gihugu, mu korohereza abaturage kugerwaho n'ubuvuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .