Sosiyete y’Abanyamerika ikora ibijyanye n’itangazamakuru igiye guhugura abanyarwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 8 Ukwakira 2016 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batandatu bagiye guhabwa amahugurwa n’ikigo ‘Akoma’ cy’Abanyamerika, gikora ibijyanye n’inkuru no kuzisangiza abasomyi.

Abagize ayo mahirwe batangajwe mu muhango wabereye I Kigali ku wa kane tariki ya 6 Ukwakira 2016, nk’uko The New Times yabyanditse.

Icyo kigo Akoma cyashinzwe na Chidi Afulezi na Zain Verjee bahoze bakorera televiziyo ya CNN, yibanda kuri Afurika ku bijyanye no gukora inkuru ndetse zo kugaragaza imibereho n’ubuzima bw’Abanyafurika bicishijwe mu nkuru.

Abo banyarwanda bazahabwa ubwo bumenyi mu gihe cy’amezi atandatu ku bijyanye n’ubumenyi bwo gukora film ndetse no kubara inkuru biciye mu mikoro itandukanye bazahabwa, amasomo ndetse n’ubundi bumenyi bazongererwa. Ubwo bufasha bazabuhabwa ku bufatanye bw’ibigo Akoma na Mastercard Foundation.

Abo banyarwanda bari mu bantu 25 batoranyijwe ku mugabane wa Afurika, mu bafite impano bari hagati y’imyaka 21-34, bagaragaje gukunda umwuga w’itangazamakuru muri Kenya, u Rwanda na Nigeria.

Umwe mu batangije Akoma, Chidi Afulezi yavuze ko u Rwanda rwatoranyijwe kubera urwego ruriho mu bijyanye no kwihuta mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu mugabane wa Afurika.

Zain Verjee na Chidi Afulezi ubwo bari i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza