Kwamamaza

Sosiyete Sivile yasabye ko hakorwa impinduka umuntu agahanwa adashyizwe muri gereza

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 11:01' na Rabbi Malo Umucunguzi


Sosiyete Sivile mu Rwanda ikomeje gusaba ko hatangizwa uburyo bushya hakanifashishwa ubuhari mu guhana abahamijwe ibyaha ariko bakaguma mu miryango aho kujyanwa muri gereza, mu rwego rwo gutanga ubutabera mu gihugu.

Mu nama yahuje abanyamategeko i Kigali mu cyumweru gishize, iyi miryango yakomeje gusaba guverinoma gusubiramo amategeko na gahunda zitandukanye zafasha mu kugabanya umubare w’abantu boherezwa mu magereza, hakifashishwa ubundi buryo mu kubagorora.

Umuyobozi ushinzwe gahunda z’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko, Legal Aid Forum, Frank Mugisha, yagize ati “Hakenewe ko amategeko avugururwa, kugerageza umuntu (probation) bigashyirwa mu mategeko yacu kandi tukagura uburyo dutangamo ibihano kimwe no kongera ikoreshwa ryo guca ihazabu.”

Ubu buryo bwa Probation bukora bute?

Frank Mugisha yabwiye IGIHE ko ari imirimo nsimburagifungo nk’iyindi yose, ariko ikagira uburyo ikorwamo butandukanye n’uko imirimo imenyerewe mu Rwanda yagendaga.

Yagize ati “Niba umuntu akoze icyaha runaka, ashobora guhabwa imirimo nsimburagifungo akayikorera aho atuye, afite abakozi bahoraho bamukurikirana. Bashobora kumuha gukubura umuhanda, bashobora kumuha nko gukata ubusitani, gutunganya nk’ibimoteri, ariko akaba afite abantu bagomba kumukurikirana umunsi ku wundi. Bitandukanye n’imirimo nsimburagifungo isanzwe aho abantu bagenda bagashyirwa ahantu hamwe.”

Yakomeje asobanura ko umuntu uhawe probation “Aba ataha iwe, akazinduka ajya gukora ya mirimo, noneho hakaba abantu bamuhereza amanota. Wa muntu ntabwo aba ari ukumugenzura gusa uko akora, baba banamugira inama y’uko yasubira mu murongo neza. Nyuma habaho n’uburyo bwo kuganira kuko si igihano gusa kijyana n’ubujyanama umunsi ku wundi.”

Icyo gihano ngo kijyana n’uko umukozi wahawe gukurikirana uri mu gihano (probation officer) akomeza kumugira inama no kugenzura ko wa muntu ari kugenda ahindura imyitwarire. Iyo atarabishoora hari ubwo bamwongerera igihe cy’ibihano, cyangwa yaba ari guhabwa amanota meza cyane akaba yasabirwa ko igihe cy’ibihano kigabanuka.

Mugisha yavuze ko ubu buryo bwifashishwa mu bindi bihugu hagashyirwaho urwego rushinzwe gukurikirana ibyo bihano kugeza ku nzego z’ibanze, ariko kugira ngo hagabanywe amafaranga bitwara hari ubwo hifashishwa abakorerabushake, urwo rwego rukabaha amahugurwa, hagira umuntu ukora icyaha muri ako gace, bakamukurikirana kandi bagakorana bya hafi n’ubwanditsi bw’urukiko.

Abashyigikira ibihano nk’ibyo babihuza no gufasha abafite ibyaha byoroheje kutajya muri gereza aho bashobora guhindurwa intekerezo n’abanyabyaha bakomeye, ndetse bikanagabanya uburyo umuntu ahungabana mu bitekerezo kubera gereza.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yashimangiye ko guverinoma izi neza uburemere bw’umubare munini w’imfungwa n’abagororwa, ingengo y’imari nini cyane n’ibindi bibazo by’ubuzima, ariko hakiri imbogamizi mu ikoreshwa ry’ibihano bitari ugufungwa muri gereza.

Ati “Turacyafite abantu bumva ko ibihano bitari ukujya muri gereza nta bihano birimo,”

Indi mbogamizi Minisitiri Busingye yagaragaje ni uko ngo hejuru ya 80% y’abantu barekurwa by’agateganyo bahita bacika ubutabera.

Yakomeje agira ati “Ndagira ngo mumpe impamvu zikomeye nzashyira Inteko Ishinga Amategeko ko ibyo bintu bizahinduka.”

Ubwo buryo buzwi nka ‘Probation” buri ku rutonde rw’Umuryango w’Abibumbye rwakozwe mu 1990 rugena uburyo bwo guhana ibyaha hatifashishijwe gereza, kandi ngo bukoreshwa mu bihugu birimo nka Kenya, Tanzania na Uganda.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko, Institute of Legal Practice and Development mu 2013, nabwo bwasabye ko u Rwanda rwatangiza uburyo bwo kugerageza abana bakurikiranyweho ibyaha, hakitabwa ku kubaba hafi bari mu miryango.

Umwe mu mpuguke mu mategeko, Clement Okech, Umuyobozi wungirije ushinzwe serivisi zo kugerageza abakurikiranyweho ibyaha n’abarangije ibihano muri Kenya, yavuze ko ubu buryo buhenze mu gushaka abakozi no guhugura abazajya bakurikirana abari mu igeragezwa.

Gusa yavuze ko nk’u Rwanda rwifashishije abakorerabushake ariko nabo bagakurikiranirwa hafi, bishobora kugabanya igiciro byafata.

Mu gihe sosiyete sivile isaba ko hagurwa uburyo bwo gutanga ibihano kutari ugufunga gusa, hari n’abavuga ko uburyo busanzwe budakoreshwa kenshi, nk’aho abacamanza banengwa kutarekura babantu by’agategamyo haba mbere y’urubanza, mu gihe cy’iburanisha cyangwa mu gihe cy’imyanzuro yarwo.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Itamwa Mahame Emmanuel, we abihuza n’uko hakiri n’abaturage bahita batekereza ko habayeho ruswa iyo abacamanza badatanze igihano cyo gufungwa.

Uburyo busanzwe buhari buhanishwa abantu batagiye muri gereza burimo kurekurwa by’agateganyo, igifungo gisubitse, imirimo nsimburagifungo, kujyana mu kigo ngororamuco abana bahamijwe ibyaha no guca ihazabu.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved