SOS yinjiye mu rugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’imitekerereze n’imyitwarire mu bana

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 6 Gicurasi 2018 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Guhangana n’ikibazo cy’imitekerereze n’imyitwarire mu bana ni urugamba SOS Rwanda ivuga ko yiyemeje kurwana mu gihe cy’imyaka ine nyuma yo kubona ko bamwe mu bo ifasha n’abo irera bagifite.

Guhera mu 2017, SOS Rwanda yatangije umushinga yise ‘OBEL’ ugamije guhangana n’ikibazo cy’imitekerereze n’imyitwarire mu bana barererwa muri icyo kigo ndetse n’abo ifasha.

Uyu mushinga ukorera mu Turere twa Gasabo, Nyamagabe, Gicumbi na Kayonza, aho intego ari ugufasha abana 1900 kuva muri iki kibazo.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kane Gicurasi 2018 n’Umuyobozi wa SOS Rwanda, Nyinawagaga Claudine, ubwo hasuzumwaga ibimaze kugerwaho mu gihe cy’umwaka umushinga ‘Obel’ umaze utangiye.

Yagize ati “Dukorana n’izindi nzego nka Minisante, Migeprof hamwe n’inama y’igihugu y’abana. Inyigo twakoze twasanze abana 65% bari hagati y’imyaka 10 na 18 bo mu Turere dukoreramo, abafashwa na SOS ndetse n’abo dufashiriza mu miryango bafite ikibazo cy’imitekerereze n’imyitwarire cyatewe n’amateka mabi babayemo. Twinjiye mu rugamba rwo guhangana n’icyo kibazo binyuze mu mushinga ugamije guhangana n’ikibazo cy’imitekerereze n’imyiwarire.”

Umuyobozi w’umushinga ‘OBEL’, Nyirinkwaya Serge, yavuze ko mu byo bakora harimo no kubaka ubushobozi mu babyeyi barera abana muri SOS n’abandi.

Ati “Hari igihe umubyeyi urera umwana abona yigunze cyangwa atameze neza nk’abandi bikamuyobera akabura icyo akora kubera ko nta bumenyi buhagije afite mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Mu byo dukora rero harimo no kubaka ubushobozi bw’ababyeyi barerera abana muri SOS n’abandi babyeyi bo mu muryango nyarwanda binyuze mu mahugurwa no mu biganiro.”

Yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi, ari imwe mu mpamvu zitera ikibazo cy’imitekerereze n’imyitwarire mu bana.

Ati “Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zo muri Kaminuza y’u Rwanda bugaragaza ko n’abana bavuka nyuma ya Jenoside bafite ibibazo by’imitekerereze n’imyitwarire byatewe na yo, hari kandi n’abafite ibibazo batewe n’ubupfubyi, ubukene mu muryango ndetse n’amakimbirane no kuba bamwe mu batangiye gukura baba bibaza uko bazabaho nyuma yo kuva mu bigira ingaruka ku mitekerereze n’imyitwarire yabo.”

Kugira ngo intego SOS yiyemeje zigerweho, yifashishije inzobere zo mu Rwanda ndetse n’izo mu mahanga, mu bijyanye n’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu.

Hernriette Von-Irghens Bergh ni umwe muri bo. Yagize ati “Maze imyaka myinshi nkora mu mushinga ufasha abana bafite ibibazo by’imitekerereze dukoresheje uburyo bwo kubaganiriza. Iki rero nicyo gitekerezo twazanye mu Rwanda kandi twasanze ari ingirakamaro.”

Kugira ngo intego z’uyu mushinga zigerweho, uzakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni zisaga 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’umushinga ‘OBEL’, Nyirinkwaya Serge, yavuze ko mu byo bakora harimo no kubaka ubushobozi mu babyeyi barera abana muri SOS n’abandi
Umwe mu bakora mu mushinga Obel asobanura uko ikibazo cy'imitekerereze n'imyitwarire mu bana barererwa muri SOS gihagaze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza