00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Slovaquie yahaye u Rwanda inkingo 280.000 za Covid-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Slovaquie yahaye u Rwanda inkingo ibihumbi 280 za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zo gushyigikira gahunda y’igihugu yo gukingira abaturage benshi bashoboka.

Izi nkingo zahawe u Rwanda zageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021.

Slovaquie ni kimwe mu bihugu byafashe umwanzuro wo gushyigikira gahunda zose zigamije ko inkingo zigera kuri bose. Ni ho yahereye ifata umwanzuro wo kwiyunga ku Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu guha inkingo u Rwanda.

Ambasaderi wa Slovaquie muri Kenya, Katarína Žuffa, yatangaje ko uburyo bwonyine bwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 ari inkingo kandi kugira ngo bishoboke ari uko habaho ubufatanye.

Ati “ Ni yo mpamvu Slovaquie yiyunze ku Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Kigali igatanga inkingo 280.000 za AstraZeneca mu gufasha Guverinoma y’u Rwanda n’abanyarwanda kurwanya iki cyorezo.”

Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo, yavuze ko yishimiye kuba umuryango ahagarariye wagize uruhare mu gufasha mu kuba izi nkingo zagera mu Rwanda binyuze muri gahunda yo kuzikwirakwiza mu bihugu bikennye ya COVAX.

EU ni yo yatanze 75% by’ikiguzi cyo kugeza izi nkingo mu Rwanda.

Kuva u Rwanda rwatangira gahunda yo gukingira, abaturage miliyoni 1,6 bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo mu gihe abarenga miliyoni 2,1 bo bamaze guhabwa imwe.

Slovaquie yashyigikiye gahunda y'u Rwanda yo gukingira abaturage
Izi nkingo zahawe u Rwanda bigizwemo uruhare na EU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .