Skol yegereje abitabiriye Expo ibinyobwa bihendutse biherekejwe n’udushya tutamenyerewe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 Kanama 2019 saa 06:47
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Limited Rwanda rworohereje abitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali kugura ibinyobwa byarwo ku kiranguzo, runabagenera udushya duhoraho turimo abahanzi no kunyonga igare ridasanzwe.

Skol iri mu bigo bisaga 500 byitabiriye imurikagurisha riri kubera i Gikondo kuri Expo Grounds guhera ku wa 22 Nyakanga 2019 kugeza ku wa 11 Kanama 2019.

Tuyishime Karim ushinzwe Itangazamakuru muri Skol yatangarije IGIHE ko “Ibinyobwa byacu byose birahari ku biciro bisanzwe bishyirwaho n’uruganda nk’uko bigurwa kuri boutique. Twagerageje kongera imyidagaduro, buri munsi tuba dufite umwihariko.”

Yasobanuye kandi ko hari Band ya Skol icuranga ku mugoroba rimwe na rimwe ikanafatanya n’abaririmbyi b’Abanyarwanda bagomba basusurutsa abitabiriye Expo by’umwihariko ku kibanza cya Skol.

Mu minsi ya mbere ya Expo, abakiliya bagana aho Skol imurikira ibikorwa byayo yatumiye abahanzi batandukanye barimo itsinda ry’abasore baririmba Hip Hop bamamaye mu njyana yitwa “Kinyatrap” babarizwa muri Green Ferry Music na Marina.

Tuyishime yagize ati “Umunsi umwe mbere y’uko Expo2019 irangira dufite Sunny, ni twe ba mbere tumuzanye mu Rwanda, dufite Dj Marnaud.’’

Skol kandi iri mu baterankunga b’imena b’amarushanwa akomeye y’amagare mu Rwanda arimo Tour du Rwanda na Rwanda Cycling Cup.

Mu gukomeza gushyigikira uyu mukino muri Expo yazanye udushya turimo “kwidagadura banyonga amagare atava aho ari.’’

Muri uyu mukino abitwaye neza mu kunyonga amagare bahabwa ibihembo bitandukanye birimo Smartphone ifite agaciro k’ibihumbi 120 Frw n’ibindi birimo ibikoresho bya Skol.

Yavuze ko “Mu gihe cyose umuntu ari kunywa aba akeneye no kwidagadura. Ni yo mpamvu twazanye utwo dushya twose.’’

Aho Skol imurikira kandi uretse kuba hari ibinyobwa byayo hanashyizwe icyokezo n’ibindi biribwa byose bifasha abahagannye kuticwa n’inzara.

Kwizera Rodrigue wo mu Karere ka Kicukiro IGIHE yasanze ari kunywera Slol Lager aho uru ruganda rumurikira ibinyobwa yavuze ko yanyuzwe n’udushya duhari.

Yagize ati “Ikintu nakunze cyane n’uburyo Skol yatugeneye udushya turimo abahanzi badususurutsa; urumva umuntu iyo arimo gufata kamwe aba anakeneye no kwidagadura, ituzanira n’abahanzi rimwe na rimwe tuba tutaragira amahirwe yo kubona amaso ku yandi. Ikindi n’abantu bakunda kunyonga igare wabonye ko babazaniye igare wanyonga ukishima.”

Skol imurika ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye by’umwimerere birimo Panache Lemon, Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold n’ibindi kandi byose biboneka mu macupa abereye ijisho bikagira n’icyanga ntagereranywa.

Abakunda kunyonga igare barazirikanwe
Skol yafashije abasura aho imurikira ibikorwa byayo kwigaragaza
Ibitaramo bitumirwamo n'abahanzi byishimirwa na benshi
Itsinda ry’abasore baririmba Hip Hop bamamaye mu njyana yitwa “Kinyatrap” babarizwa muri Green Ferry Music basusurukije abitabiriye igitaramo batumiwemo
Umuhanzi Sunny azataramira abazasura aho Uruganda rwa Skol rumurikira ibikorwa byayo muri Expo ku wa 10 Kanama 2019

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza