00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Imiryango 219 yashyikirijwe inzu zigezweho ku munsi wo kwibohora

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 27 Umunsi wo Kwibohora, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, bwavuze ko kimwe mu byo bishimira bagezeho muri uyu mwaka, ari uko babashije kubakira imiryango 219 inzu zigezweho zo guturamo ndetse no kuvugurura izindi 404 zari zitangiye gusaza, mu bikorwa byatwaye arenga miliyari 1.5 Frw.

Izi nzu zubakiwe abarimo abatishoboye, abamugariye ku rugamba, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abari batuye mu manegeka nk’uko byari mu mihigo y’Akarere y’umwaka ushize.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko nubwo hakiri urugendo rwo kubaka iterambere ry’umuturage, bishimira intambwe imaze guterwa mu gutuza Abanyarwanda ahantu heza.

Yagize ati "Ibi bikorwa by’iterambere birashimishije kandi bizakomeza kutugeraho kuko turifuza ko abaturage bacu bose batura ahantu heza kandi bafite ubwisanzure. Turashimira imikoranire n’abafatanyabikorwa bacu, badufasha kuzuza inshingano zacu Umukuru w’Igihugu abyifuza."

Bamwe mu batujwe mu Mudugudu wa Bihinga mu Kagari ka Rega mu Murenge wa Jenda, bemeza ko babonye urufatiro rwo kubaka iterambere rirambye kuko ikibazo cy’imiturire kiri mu byari bibakomereye, cyarangiye.

Bikamenshi Speciose w’imyaka 69 yagize ati "Nta kuntu twabivuga kuko turishimye cyane, nabaye mu ishuri amezi atanu yose inzu yanjye imaze gusenywa n’ibiza. Twari tubayeho nabi kuko nta bushobozi nari mfite bwo kwiyubakira indi nzu, ari nayo mpamvu dushimira ingabo z’igihugu na Perezida wacu babohoje igihugu bakaduha umutekano n’iterambere ndetse bakaba banakomeje kutwitaho badutuza aheza."

Ntawenduhije Félicité na we yagize ati "Sinigeze ngira inzu mu myaka 65 yose mbayeho, twahungutse tuva muri Congo ntagira aho kuba, rimwe na rimwe ubukode bukananira njye n’abana banjye babiri. Ubu turishimye kuko tubohowe ubwo bukode, mbonye inzu yanjye nzajya ngerageza kuyibungabunga ndetse nshake n’icyo gukora niteze imbere."

Iki gikorwa cyo gutuza aba baturage cyashyizwe mu bikorwa n’abafatanyabikorwa barimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Urugaga rw’Abikorera (PSF), Ihuriro rya JADF, Ingabo, Polisi, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abandi batandukanye.

Inzu 219 zashyikirijwe abaturage bari basanzwe batagira aho kuba
Izi nzu zifite ibyangombwa byose bikenewe, birimo umuriro w'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .