Kwamamaza

Shumbusho yegukanye imodoka ya miliyoni 54 yatanzwe na MTN

Yanditswe kuya 14-10-2016 saa 17:39' na Thamimu Hakizimana


Shumbusho Adrien w’imyaka 30 utuye mu Murenge wa Kimironko, yatsindiye igihembo nyamukuru cy’imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser muri poromosiyo ya MTN Rwanda yitwa “ Damarara na MTN”.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira2016, ni bwo uyu mugabo w’abana batatu yashyikirijwe ku mugaragaro iyo modoka ifite agaciro ka miliyoni 54 z’amafaranga y’u Rwanda.

Shumbusho yabwiye IGIHE ko yishimiye kwegukana iyi modoka ndetse anaboneraho gusaba abaturage gukunda MTN Rwanda bitewe n’uko nta buriganya igira mu mikorere yayo.

Yagize ati “ Ndishimye cyane kuko sinari nzi ko nzayegukana ku buryo nshishikariza abafatabuguzi ba MTN kuyikunda kuko nta cyenewabo kiyibamo bitewe n’uko nanjye nta muntu n’umwe nari nzi ukoramo.”

Shumbusho avuga ko imodoka atsindiye izamufasha byinshi mu kazi ke ka buri munsi.

Yagize ati “ Iyi modoka nzajya nyigenderamo, indi nari mfite izajye ijyana abana ku ishuri kuko byangoraga kuhabageza bitewe n’akazi.”

Ubusanzwe Shumbusho akora akazi ko gukoresha imashini zitunganya imihanda.Iyi modoka Shumbusho ayitsindiye afite amanota 25.080.

Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa muri MTN Rwanda, Annie Tabura, yasabye abafatabuguzi ba MTN gukomeza gukoresha umurongo na serivise bya MTN bitewe n’uko hari poromosiyo nyinshi iri kubateganyiriza kugira ngo ibashimishe.

Yagize ati “ Muri iyi poromosiyo ya Damarara twari tumazemo iminsi, yatwaye miliyoni zirenga 120 ndetse twahembye abantu 250 ibihembo bitandukanye ku buryo dusaba abafatabuguzi bacu gukomeza gukoresha umurongo wa MTN kuko ari wo murongo wa mbere mu Rwanda.”

Uretse Shumbusho wegukanye imodoka, MTN Rwanda yanashyikirije Ukurikiyeyezu Pie Moto yatsindiye ndetse undi munyamahirwe yegukana miliyoni imwe muri iyi Poromosiyo yari imaze amezi atatu ikinwa n’abafatabuguzi ba MTN Rwanda.

Shumbusho yerekwa imodoka yatanzwe na MTN yari amaze kwegukana
Yahawe urufunguzo rwayo nk'ikimenyetso cy'uko ibaye iye burundu
Shumbusho yavuze ko iyi modoka izamufasha gutunganya neza gahunda ze za buri munsi
Ukurikiyeyezu Pie na we yegukanye Moto muri Poromosiyo ya Damararana MTN

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 8 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved