Shikama na bagenzi be bagiye gutangiza uburyo buzafasha abahinzi kubona amafaranga buri kwezi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Gicurasi 2018 saa 11:58
Yasuwe :
1 0

Shikama Dioscore yavukiye mu muryango w’abahinzi; yakuze ababyeyi bandika mu ikayi ibyo bakoresheje bahinga, rimwe na rimwe ibyahinzwe bikera yarashaje cyangwa yaranyagiwe, ngo hari nubwo zaburaga, ababyeyi be ntibabashe kumenya ayo bashoye mu buhinzi ngo bagereranye n’umusaruro babonye cyangwa n’ayo bawugurishijeho.

Ubwo yarangizaga Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mwaka wa 2015, Shikama yagize igitekerezo, yumva ko hari abandi bafite ikibazo nk’icy’ababyeyi be. Afatanyije na bagenzi be bashinze Sosiyete Go Ltd ifasha abahinzi kumenya amakuru ajyanye n’ibyo babushoyemo ndetse no kubagira inama.

Bifashishije porogaramu y’ikoranabuhanga bise Agri Go, iha abahinzi umwanya wo kwiyandikisha, bakavuga icyo bateganya guhinga n’ubuso bazagihingaho ubundi porogaramu ikabaha amakuru y’ingano y’imbuto bakeneye, ifumbire izajyamo, umuti n’ibindi kandi byose bakabwirwa igiciro cyabyo binyuze mu butumwa bugufi bunyuzwa kuri telefoni cyangwa ku rubuga rwa internet.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Go Ltd, Shikama Dioscore, yavuze ko ubwo buryo bwafashije abahinzi barenga ibihumbi bitatu mu gihugu kumenya agaciro k’ibyo bashora mu buhinzi, bakabigenderaho bamenya igiciro gikwiye nyuma yo gusarura.

Icyakora Shikama yavuze ko basanze bidahagije, none ubu bari kunononsora undi mushinga uzafasha abo bahinzi kubona inguzanyo ya buri kwezi hashingiwe ku makuru y’uburyo umuhinzi yitwaye muri ya porogaramu itanga ubujyanama.

Yagize ati “Turashaka uko umuhinzi azajya yakira amafaranga buri kwezi adategereje igihe umusaruro uzazira. Tuzabikora dushingiye ku makuru y’umuhinzi ukoresha porogaramu yacu. Icya mbere tuzareba niba aba muri koperative, niba amakuru tumuha ayakurikiza, no kureba ingano y’umusaruro ateganya kuzabona.”

Kubona inguzanyo, Shikama avuga ko bizajya binashingira kuri koperative umuhinzi abarizwamo ari nayo izamwishingira igihe yagize ibyago umusaruro yari yiteze ntuboneke.

Kenshi abahinzi bakunze kuvuga ko ibigo by’imari byanga kubaguriza bifite impungenge ko umusaruro biteze nutaboneka batazabasha kwishyura.

Shikama Dioscore yavuze ko bashaka gufasha abahinzi kujya babona amafaranga buri kwezi

Shikama avuga ko impamvu ibi bigo by’imari byifataga byaterwaga nuko nta makuru y’ubuhinzi bwabo bifite.

Ati “Ibigo by’imari kuva na kera byarabishakaga ariko ikibazo kikaba ko umuhinzi afite umushinga muto n’ingaruka bakumva ni nyinshi ariko tuje kubagabanyiriza izo ngaruka. Hari n’imiryango idaharanira inyungu ikorana n’abahinzi yatangiye kumva ko ubu ari uburyo bashobora gukoresha.”

Umuhinzi wemerewe kujya ahabwa amafaranga buri kwezi, Shikama yavuze ko azajya anagira ubushobozi bwo kuba yatanga ubwiteganyirize bw’izabukuru cyangwa ubwisungane mu kwivuza.

Avuga ko ibigo bibiri by’imari n’imwe mu miryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda bamaze kwemera gukorana nabo.

Sosiyete GO Ltd iherutse kuza ku mwanya wa mbere nk’ifite umushinga uzafasha abaturage kugera kuri serivisi z’imari bakoresheje ikoranabuhanga mu marushanwa azwi nka Data Hack 4Fi Innovation Award, icyiciro cya kabiri. Icyo gihe yahembwe ibihumbi bitanu by’amadolari (asaga gato miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda).

Ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ange Soubirous Tambineza, yabwiye IGIHE ko icyo gitekerezo ari ingirakamaro mu gihe cyaba gishyizwe mu bikorwa.

Yagize ati “Ikintu cyose cyatuma tuba dufite amakuru y’abahinzi, tukamenya ibibazo bafite mu buryo bwose bw’ikoranabuhanga, yaba ari gahunda nziza. Ibyo nibyo dushishikariza abantu n’undi wese uzazana gahunda nziza kandi ikora tuzayishyigikira.”

Abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi basaga 70 % nyamara urwo rwego rukagira uruhare rungana na 33.2% ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Sosiyete GO Ltd iherutse kuza ku mwanya wa mbere nk’ifite umushinga uzafasha abaturage kugera kuri serivisi z’imari bakoresheje ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza