00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shebuja yarashwe urufaya rw’amasasu yumva: Ubuhamya bw’uwarokoye Gitifu Nsengiyumva igitero cya FLN

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, ryabaye iry’icuraburindi mu baturage bo mu Murenge wa Nyabimata. Uwo munsi ni bwo abarwanyi bagize Umutwe w’Iterabwoba wa FLN, ubarizwa mu Mpuzamashyirahamwe ya MRCD yashinzwe, ikanayoborwa na Paul Rusesabagina babagabyeho ibitero.

Ni ibitero byaguyemo bamwe, abandi barakomereka ndetse imitungo ya benshi irasahurwa, indi irangizwa.

Iyo bamwe mu babaye muri ibi bihe babara inkuru y’ayo majoro y’umwijima, wumva babyibuka nk’iby’ejo hashize.

Mulindangabo Callixte ni umwe mu biboneye n’amaso ye abarwanyi ba FLN ya Rusesabagina mu gitero cyagabwe i Nyabimata.

IGIHE yaganiriye kuri ubwo buhamya bwe, n’uko yaraye ijoro akanuye kubera icyo gitero, iyo aganiraho ubona yaganjwe n’amarangamutima ndetse amarira agasa n’amuzenze mu maso ariko akihagararaho bimwe bya kigabo agashinyiriza.

Mulindangabo w’imyaka 27 yavukiye mu Murenge wa Nyabimata, mu Karere ka Nyaruguru, aranahakurira.

Yavuze ko ibitero byagabwe muri Nyabimata atari inkuru mbarirano kuko hari ibyo yiboneshereje amaso ye kuko abarwanyi bamugezeho, ubwo bateraga urugo rwa Nsengiyumva Vincent wari Gitifu w’Umurenge wa Nyabimata, aho yakoraga.

Yagize ati “Hari mu masaha ya Tanu zishyira saa Sita z’ijoro. Izo nterahamwe ziza zahereye ku gasantere twari duturanye, babanza binjira ahantu hari akabari, basanzemo umusore warimo arya ananywa bamubaza kwa gitifu, yanga kuhababwira. Yababwiye ati ’niba muri ingabo zacu, ntimwayoberwa aho umuyobozi atuye’. Bahise bamurasa amasasu abiri.’’

Nyuma y’ayo masasu abiri, umwe mu baturanyi b’aho byabereye yahise ahamagara Gitifu Nsengiyumva, amubwira ko umutekano utameze neza hari abantu bari kurasana.

Ati “Akimara kubyumva yahise abaza niba ari ayo masasu abiri yumvise. We yarayumvise ariko njye nari ndi mu bitotsi, sinabyumvise.’’

Nk’umuyobozi wagombaga kumenya uko umutekano wifashe yagerageje gusohoka ngo ajye kureba uko bimeze, akigera mu ruganiriro ahita asanga urugo rwe rwagoswe n’abarwanyi benshi.

Mulindangabo avuga ko Gitifu Nsengiyumva akigerageza gufungura umuryango wo kuri salon, yumvise abantu bakomanze.

Ati “Barakomanze baramubwira ngo ‘ugurura’, aho nari maze gukanguka. Atarasohoka, akuyeho irido, abona ni abasirikare. Umutima waramukubise, yibaza abasirikare bari kurasa abantu bakaba bari kumukomangira ayo masaha. Yasubiye inyuma ajya mu cyumba, batangira kumurasa banyujije amasasu mu birahure, barashe amasasu menshi. Mu kumurasa hari isasu ryamufashe ku mutwe (mu irugu) yikubita imbere y’icyumba, arikurura yinjira mu cyumba ajya munsi y’igitanda.’’

Nyuma yo kumva ko yaguye hasi, ba barwanyi banyuze inyuma kuko umuryango wo kuri salon urebana n’uwo mu gikari, na ho batangira kuharasira.

Ati “Babikoze nk’aho bari bahazi, bahita bajya ku cyumba cye nabwo bararasa.’’

Imodoka yatwitswe yari ku idirishya ry’icyumba Mulindangabo yararagamo

Abo barwanyi ba FLN ubwo bateraga urugo rwa Gitifu Nsengiyumva, basize banatwitse imodoka ye yari iparitse hafi aho.

Iyo abara iyo nkuru, Mulindangabo avuga ko icyumba yarimo kitarashweho kuko imbere yacyo ariho hari haparitse imodoka.

Ati “Nasengaga Imana ngo ntibice urugi binjire. Muri kwa gushakisha bagiye inyuma ku rindi dirishya bakajya barasa, amasasu akanyura hejuru yanjye aho nari ndyamye.’’

Muri icyo gihe imodoka yari yatwitswe, humvikanaga urusaku rw’amahoni, n’urwa moteri n’amapine bituragurika.

Bitewe no kwiyongera k’ubushyuhe, irido yarahiye, umuriro ufata igisenge n’itara ryo hanze rirashya.

Mulindangabo avuga ko muri ako kanya aribwo yatekereje kujya mu cyumba cya Nsengiyumva Vincent.

Ati "Sinari nzi ko bamurashe, ndi mu nzira njya mu cyumba cye ni bwo nabonaga aho amasasu yanyuze, amajerekani yamenetse. Naciye muri salon bari kurasa, byasaga no kwiheba. Numvaga aho guhira mu nzu bankubita urusasu ngapfa.’’

Ubwo yageraga mu cyumba cye, yakoze ku gitanda aramubura, yigira inama yo kureba munsi yacyo, asanga ariho yihishe.

Imodoka ya Nsengiyumva Vincent wari Gitifu wa Nyabimata yatwitswe mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018. Yari iparitse hafi y'idirishya ry'aho Mulindangabo yararaga

Uko yatekereje gucikisha shebuja

Iyo abara inkuru avuga ko akimara kumugeraho no kubona ko yakomeretse yahise yihutira gushaka uko bava mu nzu bagacika.

Mulindangabo yarungurutse hanze aho abo barwanyi bari, abona nta bahari ahubwo arabukwa akana ko mu baturanyi kavomaga.

Yibwiye ko izo nyeshyamba zagiye kuko hari umwana wo mu baturanyi wavomaga amazi.

Ati "Umwana bari bamwihoreye, abantu benshi bahuruye ariko umuntu witwa ko ari mukuru baramuziraga. Bari bagihari.’’

Yagiye yomboka agera muri salon, abona ku irembo bahari ariko mu gikari nta muntu uhacaracara.

Ati "Namufashe akaboko mukura munsi y’igitanda, abanza kugira ngo n’uje kumwica. Yarambwiye ngo ’bandashe’, ntacyo narengejeho. Nari mfite imfunguzo zikingura hose n’agatelefoni gato. Urwo mu gikari nari nduzi. Namufashe mu maboko, turagenda, ngeze ku muryango mbanza gutuza. Nkata selire rimwe ndatuza, nyuma y’amasegonda atanu ndongera ndakata.’’

Mulindangabo yavuze ko atari azi neza aho Gitifu Nsengiyumva yarashwe, ariko agisohoka bahise bamanukana n’igihunga cyinshi banyura ahari escalier munsi y’urugo bari batuyemo.

Muri uko kugenda, uyu musore yabanzaga kuneka inzira bagiye kunyuramo ko itekanye kugira ngo babone kugenda.

Ati "Nyuma yo kumara umwanya yatangiye gukonja, natangiye gushaka uko mugeza kwa muganga. Hari hamaze kuba nka saa Saba. Nagiye ku rugo rw’umuturanyi, ndakomanga ntibanyikiriza, baranyihorera.’’

Yahise ahava, ajya ku muyobozi ushinzwe umutekano, asanga hari umugore we, anamubwira ikibazo cyabayeho, bamwemerera kumufasha.

Mulindangabo n’abo bantu batatu ni bo bafatanyije ngo bajyane Gitifu Nsengiyumva kwa muganga.

Bageze kwa muganga, yabanje kubura umuganga umwakira kuko hari ubwoba.

Ati "Ibitaro byarimo abarwayi gusa, abarwaza bahunze. Namaze iminota nk’itatu nabuze umuganga ariko nza kubona arizanye. Aho ntacyo bari kumufasha, ahubwo bamuhamagariye imbangukiragutabara imujyana ku Bitaro bya Munini.’’

Ari aho ku bitaro ni bwo yahamagaye Polisi ayibwira ko batewe bakeneye ubufasha. Nyuma y’iminota nka 25 ni bwo yabonye imodoka iherekejwe n’abasirikare, we akomezanya n’umurwayi we.

Yavuze ko akiri mu bitaro yabonaga inkomere nyinshi zihajyanwa kuko benshi bari bagizweho ingaruka n’ibyo bitero.

Ati "Mu bo bazanye harimo Chairman wa FPR akaba n’Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Ruhinga. Bamuzanye bamurashe, hari nka saa Munani zishyira saa Cyenda.’’

Mulindangabo yageze ku Munini akomeza kubona umurwayi we akomeje kuremba. Yasabye gufashwa bamuha imbangukiragutabara n’umuganga bajyana.

Ati "Transferts bazindikaga nagiye. Twahise tujya CHUB, baramwakira. Baramuvura. Sinahatinze, nahise njya kureba ibyangombwa bye mu rugo.’’

Icyo gihe yasanze mu rugo basahuye ibintu byinshi birimo Televiziyo, telefoni, imyenda n’ibindi bikoresho byo mu nzu.

Mulindangabo avuga ko yifuza ko ubutabera bwakora akazi kabwo mu guhana abagize uruhare mu bitero byahungabanyije abatuye i Nyabimata n’igihugu muri rusange.

Tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo hazatangazwa umwanzuro ku rubanza ruregwamo Rusesabagina Paul n’abandi 20 bakekwaho uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byabereye ku butaka bw’u Rwanda , na Nyabimata irimo.

Mulindangabo Callixte yiboneye n’amaso ye abarwanyi ba FLN bagabye igitero i Nyabimata. Ni we wagize uruhare mu gufasha Gitifu Nsengiyumva Vincent wayoboraga Umurenge wa Nyabimata kugera kwa muganga nyuma yo kuraswa urusasu mu mutwe
Nsengiyumva Vincent yatanze ubuhamya avuga ko yagizweho ingaruka n'ibitero bya FLN. Byatumye adakomeza gahunda ye y'amasomo, binakoma mu nkokora imishinga y'iterambere
Muri iki gitero cyagabwe n'abarwanyi ba FLN, Umutwe w'Inyeshyamba zishamikiye ku Mpuzamashyirahamwe ya MRCD yashinzwe na Rusesabagina Paul, hangijwe imitungo myinshi, indi irasahurwa muri Nyabimata
Tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo hazatangazwa umwanzuro ku rubanza ruregwamo Rusesabagina Paul n’abandi 20 bakekwaho uruhare mu bikorwa by’iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .