Serivisi zo guhererekanya ubutaka zashyizwe ku rubuga Irembo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Mata 2018 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Ubu ntibikiri ngombwa ko abashinzwe imicungire y’ubutaka mu mirenge bohereza ku Karere dosiye ku ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka rishingiye ku bugure, kuko iyi serivisi yashyizwe ku rubuga irembo rusanzwe rusabirwaho serivisi zitandukanye za leta.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, Mukamana Esperance, yatangaje ko izi serivisi nshya zigomba gutangirana n’ukwezi kwa Gicurasi, nyuma y’uko bumaze igihe bugeragezwa ndetse bikaba byaragaragaye ko butanga umusaruro.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, yavuze ko dosiye yose isaba ihererekanya ry’ubutaka bitakiri ngombwa ko abashinzwe imicungire y’ubutaka mu mirenge bazijyana ku karere kuko bazishyira ahabugenewe ku rubuga Irembo zigahita zigera mu Ikoranabuhanga ribika amakuru y’Ubutaka.

Yakomeje agira ati “Bityo kuva ku itariki ya 01/05/2018 nta madosiye asaba ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka rishingiye ku bugure azongera kwakirwa ku karere ahubwo azajya akorerwa ku murenge, ibyangombwa nibimara kuboneka byoherezwe ku murenge bishyikirizwe ba nyirabyo.”

Yasabye ko nk’imirenge ifite ibibazo byihariye byo kutagira amashanyarazi cyangwa internet, yitabwaho vuba kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.

Biteganywa ko muri ubu buryo, guhererekanya icyangombwa cy’ubutaka gikozwe ku bugure ku bushake bitazongera kurenza iminsi irindwi bitararangira, ku giciro gisanzwe cy’ibibhumbi 30 Frw.

Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka kizajya gisuzuma ubusabe bw’abashaka guhererekanya ubutaka binyuze mu Irembo, hakorwe isuzumwa rishoboka ku buryo igisubizo kizajya kiba cyabonetse bitarenze iminsi irindwi.

Serivisi zo guhererekanya ubutaka zashyizwe mu ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza