Senateri Sindikubwabo ntiyemeranya n’abavuga ko mu Rwanda nta reme ry’uburezi rihari

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 8 Gicurasi 2018 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hari abakomeje kwijujutira ko mu Rwanda nta reme ry’uburezi rihari, Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscène, avuga ko atemeranya nabo kuko ngo ibimaze kugerwaho mu Rwanda bishingiye ku burezi.

Abantu batandukanye bakomeje kwijujutira ko mu Rwanda nta reme ry’uburezi rihari, bagashingira ku bumenyi bwa bamwe mu barangiza mu mashuri makuru na kaminuza badafite ubushobozi bukenewe mu kazi kajyanye n’ibyo baba barize.

Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscène, Umuyobozi wa Komisiyo y’imibereho y’imibereho myiza n’Umurimo mu Muryango FPR Inkotanyi, atangaza ko atemeranya n’abavuga ibi. Yabitangaje tariki ya Gatanu Gicurasi 2018 mu nama yahuje abagize Komisiyo y’imibereho myiza n’umurimo, komisiyo y’iterambere ry’ubushobozi bw’abantu irimo n’uburezi hamwe na komisiyo y’umuco na siporo muri uyu muryango.

Yagize ati ‘‘U Rwanda aho rugeze uyu munsi kuva 1994 uyu muvuduko tuvudukaho ugerwaho n’abanyarwanda benshi bize muri iki gihugu bigishwa n’abanyarwanda […] hari intambwe ishimishije tumaze gutera. Ntabwo ndi muri bamwe bavuga muri rusange ngo mu Rwanda nta reme ry’uburezi rihari, nzi neza ko uburezi ari inkingi y’iterambere, ritariho (ireme ry’uburezi) ntabwo twaba tugeze aha ngaha. Turacyafite ibyo kunoza ariko ntabwo twagandaye.’’

Kimwe mu byo yatunze urutoki bikwiye kwitabwaho ngo ireme ry’uburezi rirusheho kugerwaho ni ikijyanye n’ubucucike mu mashuri, ariko kandi ngo hari ubushake bwa politike.

Abitabiriye iyi nama baganiriye ku bibazo birebana n’imibereho myiza, ireme ry’uburezi, kugwingira kw’abana hamwe no kugeza ubuvuzi bw’ibanze ku baturage binyuze muri ‘poste de santé’ muri buri kagari, hamwe n’ikirebana n’umuco mu burere bw’abana b’u Rwanda.

Inyigo yakozwe n’Ihuriro ry’imiryango iharanira guteza imbere uburezi bwa bose (Rwanda Education for all Coalition) ‘REFAC’ mu mwaka wa 2015 yagaragaje inzitizi zituma ireme ry’uburezi mu Rwanda ritagerwaho uko byifuzwa.

Mu byo bagaragaje harimo; ubumenyi buke bw’ababyeyi, umushahara wa mwarimu utajyanye n’ibiciro byo ku isoko, hamwe n’ihindagurika rya hato na hato ry’integanyanyigisho.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco mu Rwanda (UNESCO), ryagaragaje ko mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bikennye ku Isi ireme ry’uburezi rikomeje kudindizwa n’ubucucike mu mashuri, aho nibura mwarimu yakagombye kwigisha abana hagati ya 30 na 35 mu gihe barenga 50.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, aherutse gutangaza ko mu Rwanda abagera kuri 39% ugereranyije n’abari mu kazi, badafite ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo.

Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscène, Umuyobozi wa Komisiyo y’imibereho myiza n’umurimo mu Muryango FPR-Inkotanyi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza