Senateri Rutaremara yavuze uko yirukanwe ku ishuri azira kwanga agasuzuguro k’abazungu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 06:35
Yasuwe :
0 0

Senateri Tito Rutaremara yavuze uburyo yirukanwe ku ishuri inshuro ebyiri kubera kwanga agasuzuguro k’abazungu ndetse ku ya kabiri ubwo yahambirizwaga yasanze iwabo barahatwitse barahunze, arafatwa arafungwa.

Uyu musaza yabitangaje mu kiganiro cya Zoom In cya Televiziyo y’u Rwanda, ubwo yari abajijwe indoto yari afite akiri umwana.

Mu bwana bwe yakundaga kumva sekuru avuga icyo bisaba kuba intwari na we akumva azabiharanira.

Yageze mu mashuri yisumbuye atekereza kujya mu by’abajya kuvumbura ibintu ariko akanga akarengane.

Rutaremara yavuze ko hari amakosa abiri yakoze mu buzima bwe akamwirukanisha mu mashuri yigagamo, byose bitewe no kwanga agasuzuguro k’abazungu.

Yagize ati “Nagiraga amakosa menshi arenze ibizima. Hari amakosa nzi nakoze yanyirukanishije mu mashuri inshuro ebyiri iyo mba mu Rwanda ngira ngo mba ntarize.’’

Mu kubara inkuru yavuze ko “Ndibuka ndi ku Rwesero hari ukuntu twatwaraga ingorofani dushyizemo amatafari tuyashyira ababukaga iseminari yo ku Rwesero; hari akantu k’agatindo nahuriyeho n’umuzungu akagezeho nanjye nkagezeho we akagira ngo nkurure ingorofani nyisubize inyuma, ndanga, maze arantuka nanjye mpita mukubita ingorofani agwa mu mazi.”

Icyo gihe abayobozi bagiye inama yo kumwirukana ariko bamwe barabyanga.

Yagize ati “Baravuze ngo banyirukane ariko abandi bapadiri barabyanga hanyuma uwitwa Padiri Classe wari mukuru aza kuza baravuga bati mumureke arakubagana ariko si umwana mubi. Yambajije ikintu cy’amateka ajyanye na Stanley. Ati yageze muri Congo ate? Ndamusubiza nti ‘au pied’ [Bishatse kuvuga n’amaguru] aranseka kuko ntavuze ‘à pied’ nari nziko ari umu-flamant atazi Igifaransa. Yongeye kumbaza ndamubwira ngo ntabyo nzi.”

Rutaremara yaje kwirukanwa ariko abamukundaga bamusabira kujya kwiga mu kindi kigo.

Ati “Ba bandi bankundaga bansabiye kujya kwiga muri Saint André tuhageze mu 1959, 1960 na 1961 hatangiye politiki. Mu 1961 Abanye-Congo birukanye Ababiligi abo bana twariganye umwaka umwe ushize basubira iwabo.”

Yavuze ko yirukanwa bwa kabiri byo byaturutse ku mwana wari ufite se wakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yajombye igikwasi akanamwita umuturage utazi ibigezweho w’Umu-Flamant.

Ati “Hari uwitwa Patrick, se yakoraga mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yari wicaranye n’umusore witwa Gaspard wari imbere yanjye sinzi uko uwo musore yari agiye kumukoraho undi arabyanga, nanjye ndamubwira nti gikubite we aranga. Yaranze mujomba igikwasi areba inyuma […] icyo gihe nabwo baranyirukana. Ubwo nibwo nagiye nsanga iwacu barahatwitse. Ni amakosa nticuza ariko yaranyirukanishije bituma njya iwacu nkajya no muri gereza.”

Rutaremara washimishijwe no kugaruka mu Rwanda, yababajwe n’uko Umujyi wa Kigali wafashwe hari abantu batakaje ubuzima.

Rutaremara ni umwe mu mpuguke n’inararibonye u Rwanda rufite, akaba mu b’imena batangije Umuryango FPR Inkotanyi ahagana mu 1987.

Yabaye Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi (1987-1989), Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga (1989-1991) n’Umuhuzabikorwa wa Politiki n’Igisirikare (1991-1993). Yanabaye Umudepite (1995-2000); ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga (2000-2003); aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012), umwanya yavuyeho ajya kuba senateri.

Senateri Rutaremara Tito yavuze uko yirukanwe ku ishuri nyuma yo guterana amagambo n'umuzungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza