Yabivugiye mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Mata 2018, ubwo yifatanyaga n’abaturage gutangiza kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abitabiriye icyo gikorwa mu Karere ka Huye bahuriye ku marembo ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ahacanwe Urumuri rw’Icyizere bakomereza ku rwibutso rwa Ngoma aho bashyize indabyo kumva ishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 40.
Nyuma yaho bakomereje kuri Sitade ya Huye ahatangiwe ubutumwa buhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Senateri Muhongayire Jacqueline, yibukije ko Akarere ka Huye gaherereye mu gice cyahoze ari Perefegitura ya Butare gifite amateka adasanzwe muri Jenoside kuko hakomoka abantu benshi barimo n’abari abanyabwenge bagize uruhare rikomeye muri Jenoside.
Yagize ati “Uyu Mujyi wa Huye, iyahoze ari Perefegitura ya Butare tumenye ko dufite amateka adasanzwe. Ahantu hari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda imwe ikomeye, hari ibitaro bikomeye bya CHUB, ahantu havugwaga ko hari abantu bavukana amashuri atatu yisumbuye, hari abanyebwenge batari bake bashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.”
Senateri Muhongayire yakomeje asaba abakiri urubyiruko gufata iya mbere bakamenya amateka y’igihugu cyabo kandi bakayarinda.
Ati “Aya mateka ni ayacu tugomba kubana na yo ariko tukayasobanukirwa kugira ngo tumenye aho tuva n’aho tugana. Cyane cyane urubyiruko kuko hari abavutse nyuma ya Jenoside, hari n’abo yabaye bafite imyaka 10, abo rero hari byinshi bakeneye gusobanukirwa, ni yo mpamvu ayo mateka kuyasobanura bisaba kuzirikana icyo gice kinini cy’abantu batuye u Rwanda bashobora kuba atari bake.”
Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu barokokeye Jenoside mu cyahoze ari Butare bavuze uko abatutsi bishwe urwagashinyaguro, bavuga ko mu cyahoze ariko Kaminuza Nkuru y’u Rwanda no ku bitaro bya CHUB haguye benshi kandi abakobwa n’abagore babanzaga gufatwa ku ngufu.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, yavuze ko bari gutegura uburyo amateka y’icyahoze ari Butare yandikwa mu buryo bwa gihanga akabikwa kugira ngo atazibagirana.
Kayiranga Muzuka ati “Amateka yavuzwe ndetse nandi ari hirya no hino turi gushaka abantu bazayatwandikira mu buryo bwa gihanga, icyo dusaba ni uko ubuhamya nk’ubu bugenda butangwa ndetse n’ubundi bwatanzwe hirya no hino buzandikwa kugira ngo n’abazadukomokaho bazajye babusoma kuko ni ngombwa.”
Abafite ubuhamya muri Jenoside basabwe ko bitegura kuzabutanga kugira ngo na bwo buzandikwe.
Mu bitekerezo bitangwa na bamwe mu batuye mu Karere ka Huye bavuga ko muri icyo gice hakwiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside runini rugaragaza amateka y’iyahoze ari Butare, kuko ariho ibikorwa by’ivangura rishingiye ku moko byatangiriye mu gihe cy’abazungu b’abakoloni.
Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi igira iti "Twibuke Twiyubaka".












TANGA IGITEKEREZO