00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senateri Evode Uwizeyimana yarongoye (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ukwakira 2021 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

Senateri Uwizeyimana Evode yasezeranye imbere y’amategeko na Zena Abayisenga bagiye kubana.

Ku wa Gatanu saa cyenda n’igice nibwo Uwizeyimana yasezeranyijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge na Abayisenga bemeranyije urukundo nk’umugore n’umugabo.

Nta bantu benshi bari bitabiriye uwo muhango ndetse ni ibintu byari bizwi na bake bo hafi y’imiryango yombi.

Gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe mu ntangiriro za Ukuboza mu gihe ibirori byabo bizabera i Rusororo ku Intare Arena nk’uko impapuro z’ubutumire zibigaragaza.

Umugore wa Uwizeyimana ni uwa Kabiri kuko uwa mbere batandukanye mu myaka micye ishize.

Uwizeyimana mu Ukwakira 2020 nibwo yagizwe na Perezida Kagame Umusenateri nyuma y’amezi make yari ashize yeguye ku mwanya yariho muri Guverinoma.

Icyo gihe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Akanyamuneza kari kose mu maso yabo bishimira intambwe bateye mu buzima
JPEG - 76.5 kb
Bari baberewe ku munsi wabo w’amateka
Zena Abayisenga wasezeranye na Senateri Evode Uwizeyimana
Senateri Uwizeyimana yari ateze amatwi impanuro zihabwa abagiye gushyingiranwa
Ibyishimo byari byabasaze
Batangiye ubuzima bushya nk'umugore n'umugabo mu buryo bwemewe n'amategeko
Barebanaga akana ko mu jisho maze ibinezaneza bikabarenga
Ubu Uwizeyimana ni umugabo wa Abayisenga mu buryo bwemewe n'amategeko
Barateganya ko mu ntangiriro za Ukuboza aribwo bazahesha isezerano ryabo umugisha imbere y'Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .