Sena yemeje Umuyobozi mukuru wa RAB usimbura Dr Cyubahiro wirukanwe na Guverinoma

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Gicurasi 2018 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Sena y’u Rwanda yemeje ko Dr. Karangwa Patrick, ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) .

Ku gicamunsi cyo ku wa 14 Gicurasi 2018 yemeje Dr. Karangwa Patrick kuyobora RAB nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yari yamushyize kuri uwo mwanya mu mpera za Mata 2018.

Dr Karangwa yayoboraga by’agateganyo icyo kigo gikurikirana urwego rukomeye rw’ubukungu bw’u Rwanda (ubuhinzi n’ubworozi), asimbuye Dr Mark Cyubahiro Bagabe wawukuweho akaza no kwirukanwa burundu mu kazi.

Uretse muri RAB, abasenateri banemeje ko Harerimana Jean Bosco aba Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative naho Burayobera Umuzayire Bibiane akaba Visi Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko.

Aba bose bemejwe nyuma y’aho Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza muri Sena y’u Rwanda isesenguye inshingano z’inzego basabirwa kwemezwa kuzakoreramo no kugirana nabo ibiganiro, igasanga buri wese yujuje ibisabwa.

Dr. Karangwa azaba yungirijwe na Dr Uwituze Solange nk’Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibijyanye n’Ubworozi naho Dr Bucagu Charles nk’ Umuyobozi Mukuru wungirijwe ushinzwe Ubuhinzi. Aba nabo bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame ku wa 27 Mata 2018,

Umuyobozi Mukuru mushya wa RAB, Dr Karangwa Patrick
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, Harerimana Jean Bosco
Burayobera Umuzayire Bibiane yagizwe Visi Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko
Dr Cyubahiro Bagabe Mark wayoboraga RAB akirukanwa burundu mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza