Sena yemeje abayobozi batatu baherutse gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Gashyantare 2018 saa 11:33
Yasuwe :

Warning: fread(): Length parameter must be greater than 0 in /home/lex94/public_html/ecrire/public/evaluer_page.php(51) : eval()'d code on line 14
3

Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Mutarama 2018, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi mu bigo birimo Ikigega cy’Imari cyo Gusana Imihanda.

Inama y’Abaminisitiri yari yasabiye Twahirwa Innocent kuba Umuyobozi Mukuru (Managing Director) w’Ikigega cy’Imari cyo Gusana Imihanda (RMF); ACP Dr. Sinayobye François asabirwa kuba Umuyobozi Mukuru (Directeur Général) wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera naho Rukundakuvuga François Régis asabirwa kuba Komiseri muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko.

Aba bagabo batatu bose uko bari basabiwe imyanya n’Inama y’Abaminisitiri, baje kwemezwa na Sena nyuma y’Inteko Rusange yayo yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2018.

Rukundakuvuga François Régis wagizwe Komiseri muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko yavutse mu 1968, yize Kaminuza mu Burundi (1991 – 1993) nyuma ajya muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakuye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu by’Amategeko (1995-1997).

Mu 2009 yaje kubona Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu by’Amategeko ajyanye n’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Yabaye umwunganizi mu by’amategeko w’imiryango itandukanye, mu 1998-2001 aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA.

Yabaye umujyanama w’Urukiko rw’Ikirenga mu bijyanye n’imikirize y’imanza za Gacaca, yabaye kandi umucamanza mu Rukiko Rukuru na Perezida w’Urukiko rwa Nyanza (2004 – 2007) nyuma aba Umugenzuzi Mukuru mu nkiko n’ingereko.

ACP Dr. Sinayobye François ni umwe mu bamaze igihe kinini muri Polisi y’Igihugu aho yagiye akora imirimo itandukanye ifitanye isano n’ubuganga.

Mu 2013, ACP Dr. Sinayobye yagizwe Umuyobozi w’Itsinda ry’Abaganga b’Ikipe ya Polisi y’Igihugu ikina mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.

Naho mu Kigega cy’Imari cyo Gusana Imihanda (RMF), Umuyobozi Mukuru wemejwe ariwe Twahirwa Innocent aba akuriwe n’Inama Nkuru y’Ubutegetsi nayo igenzurwa na Minisiteri y’Ibikorwaremezo ifite iki kigo mu nshingano. Ni ikigo cyashinzwe mu 1998.

Sena ifite ububasha bwo kwemeza ishyirwaho rya Perezida, Visi-Perezida n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, ba Perezida na Visi-Perezida b’Urukiko Rukuru n’ab’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije.

Inashobora kandi kwemeza ishyirwaho ry’abayobora n’abandi ba Komiseri bagize za Komisiyo z’Igihugu, Umuvunyi Mukuru n’Abamwungirije, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’Umwungirije, Abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga no mu miryango mpuzamahanga, ba Guverineri b’Intara, abayobora ibigo bya Leta n’ibishamikiye kuri Leta bifite ubuzima gatozi.

Igihe bibaye ngombwa yemeza ishyirwaho ry’abandi bayobozi bo mu nzego za Leta bagenwa n’itegeko. Guverinoma ishyikiriza Sena amazina n’imyirondoro y’abayobozi hanyuma ikagirana nabo ibiganiro birebana n’inshingano baba bahawe.

Umuyobozi Mukuru (Managing Director) w’Ikigega cy’Imari cyo Gusana Imihanda (RMF), Twahirwa Innocent
ACP Dr. Sinayobye François yagizwe Umuyobozi Mukuru (Directeur Général) wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera
Rukundakuvuga François Régis wagizwe Komiseri muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza