00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena yemeje abayobozi bashya barimo Kamuhire Alexis na Gatsinzi Nadine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gusuzuma dosiye zabo, Inteko rusange ya Sena yo kuri uyu wa Kabiri, tariki 19 Ukwakira 2021, yemeje abayobozi bashya barimo Kamuhire Alexis wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Umutoni Nadine Gatsinzi wahawe kuyobora Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana.

Abayobozi bemejwe na Sena bashyizwe mu myanya n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021 iyobowe na Perezida Kagame.

Inama y’Abaminisitiri yari yasabiye Kamuhire Alexis na Umutoni Nadine Gatsinzi kwemezwa.

Sena yabemeje nyuma yo gusuzuma dosiye zabo igasanga zujuje ibisabwa ndetse banafite ubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo.

Raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku isuzuma rya dosiye ya Alexis Kamuhire yagaragaje ko Umugenzuzi Mukuru yavuze ko mu byo azibandaho harimo gukomeza kwita ku micungire y’imitungo ya Leta, gukurikirana gahunda zivana abaturage mu bukene n’igenzura rikumira.

Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu yasuzumye dosiye ya Umutoni Nadine yo yagaragaje ko afite ingamba zirimo gukorana n’ababyeyi bakita ku burere bw’abana no gukomeza gukorana n’inzego z’ubutabera kugira ngo abakoze icyaha cyo gusambanya abana bakurikiranwe.

Kamuhire Alexis yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta asimbuye Obadiah Biraro wari uri kuri uyu mwanya kuva muri Kamena 2011. Mu 2016 Inama y’Abaminisitiri yamwongereye manda y’imyaka itanu nyuma yo kurangiza imyaka itanu igenwa n’itegeko.

Nadine Umutoni Gatsinzi we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana. Mbere y’izi nshingano nshya yari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage.

Mu nshingano za Sena harimo kwemeza ishyirwaho ry’abayobora n’abagize za Komisiyo z’Igihugu, Umuvunyi Mukuru n’Abamwungirije, Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta n’Umwungirije, Abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga no mu miryango mpuzamahanga, abayobozi b’ibigo bya Leta n’ibishamikiye kuri Leta bifite ubuzima gatozi.

Sena kandi yemeza ishyirwaho ry’abandi bayobozi bo mu nzego za Leta bagenwa n’Itegeko ngenga.

Kamuhire Alexis yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta asimbuye Obadiah Biraro
Nadine Umutoni Gatsinzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana
Inteko Rusange ya Sena yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .