Sena yemeje abayobozi bashya barimo Dr. Kaitesi muri RGB na Dr Nsanzimana wahawe kuyobora RBC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kanama 2019 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Inteko rusange ya Sena yemeje abayobozi bashya barimo Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Inteko rusange ya Sena yateranye, mu byigwa harimo kwemeza raporo za Komisiyo ya Politiki, Imiyoborere, Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, zisaba kwemeza Abayobozi batandukanye bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.

Visi Perezida w’iyi Komisiyo, Senateri Kazarwa Gertrude yavuze ko basuzumye dosiye ya Dr Kaitesi wasabirwaga kwemezwa ku mwanya w’umukuru wa RGB na Dr Nibishaka Emmanuel ku mwanya w’Umukuru wungirije w’uru rwego.

Dr Kaitesi yari asanzwe ari Umukuru Wungirije wa RGB, yigishije muri Kaminuza y’u Rwanda, ayobora Koleji yigisha iby’indimi n’ubumenyi mu by’imibereho y’abaturage (2013-2017), anayobora ishami ry’amategeko (2010- Kanama 2013).

Nibishaka we kuva muri Nzeri 2017 kugeza ubu yari Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu. Kuva muri Mutarama 2013 kugeza muri Nzeri 2017 yari umujyanama wa mbere w’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.

Mu biganiro Komisiyo yagiranye n’aba bayobozi bombi, hibanzwe ku buryo babona imiterere y’inshingano za RGB, imbogamizi mu gushyira mu bikorwa izo nshingano n’ingamba bateganya zo kuzikemura.

Bagaragarije Komisiyo ko inshingano za RGB zagiye zivugururwa kenshi kugira ngo ishobore gufasha mu guteza imbere amahame y’imiyoborere, bakaba basanga intambwe imaze guterwa ishimishije.

Ku bijyanye n’imbogamizi, bagaragaje ko hakigaragara bamwe mu bayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere itubahiriza amahame y’imiyoborere mu gihe RGB idahwema kubagira inama, imitangire ya serivisi iri ku kigero cya 69% mu gihe icyerekezo ari uko yaba iri kuri 90% mu 2020.

Aba bayobozi bagaragarije Komisiyo kandi ko ubushobozi bw’abakozi cyane cyane abakora ubushakashatsi butaragera ku rwego rwifuzwa, ibyo byose biyemeza kuzabishyiramo imbaraga.

Nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere kuri dosiye ya Dr Usta Kaitesi na Dr Emmanuel Nibishaka, Inteko Rusange ya Sena yabemeje.

Sena kandi yagejejweho raporo isaba kwemeza Dr. Nsanzimana Sabin ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RBC.

Perezida w’iyi komisiyo, Senateri Niyongana Gallican yavuze ko RBC ifite inshingano zirimo guhuza, guteza imbere no kuvugurura ibikorwa byo mu rwego rwo kurinda no kuvura indwara n’ubushakashatsi mu Rwanda, kubonera ibigo bya Leta by’Ubuzima imiti n’ibikoresho byo kwa muganga byujuje ubuziranenge no gutanga inyigisho zo mu rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ubuforomo no mu bumenyi bushamikiye ku buvuzi.

Harimo kandi guhuza ibikorwa bihuriweho n’inzego zitandukanye mu kurwanya SIDA n’izindi ndwara no kugira uruhare mu bikorwa by’ingenzi by’ubuzima ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga ku buryo bigirira inyungu abaturarwanda bose.

Senateri Niyongana yabwiye Abasenateri ko Dr Nsanzimana yakoze imirimo itandukanye mu bijyanye n’ubuzima, bityo ko yumva neza inshingano za RBC, akaba yarabwiye Komisiyo ko azibanda gukomeza guhuza no guteza imbere ibikorwa by’amashami yahurijwe muri RBC.

Yakomeje avuga ko "yavuze kandi ko azimakaza imitangire myiza ya serivisi muri porogaramu za RBC; gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’ubuzima hashingiwe ku bushakashatsi; gushyira imbaraga mu kunoza imikoranire ya RBC n’izindi nzego no kunoza imicungire y’umutungo wa RBC."

Senateri Niyongana yavuze ko Komisiyo yasanze imirimo Dr Nsanzimana Sabin yakoze yarayikoze neza kandi afite gahunda yo kubakira ibikorwa mu rwego rw’ubuzima ku bipimo bifatika ndetse no ku biva mu bushakashatsi, asaba Inteko Rusange ya Sena kumwemeza, maze iramwemeza.

Mu bandi bayobozi bemejwe harimo Nyinawagaga Claudine Marie Solange nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA) na Sinyigaya Silas wemejwe nka Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Dr Emmanuel Nibishaka yemejwe nk'Umukuru wungirije wa RGB
Nsanzimana Sabin yemejwe nk'umuyobozi Mukuru wa RBC
Nyinawagaga Claudine Marie Solange yemejwe nk'Umuyobozi Mukuru wa LODA
Sinyigaya Silas yemejwe ku mwanya wa Visi Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza