Sena yemeje abayobozi bane barimo Musoni na CG Gasana

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 25 Ukwakira 2018 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Inteko Rusange ya Sena yemeje abayobozi bashya bane baheruka gusabirwa na guverinoma kuyobora inzego n’ibigo bitandukanye bya leta, barimo Musoni James uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe na CG Gasana Emmanuel wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Abandi bayobozi bemejwe na Sena kuri uyu wa Kane ni Tushabe Richard ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB na Bizimana Ruganintwali Pascal ku mwanya wa Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA.

Nyuma yo gusuzuma Raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza ku isesengura yakoze ku bayobozi basabiwe iyi myanya, Inteko Rusange yemeje ku bwiganze ko aba bayobozi bajya muri izi nshingano.

Abasenateri bavuze ko raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, mu myaka itatu ishize zagaragaje ibibazo by’imicungire y’imari mu bigo bya RSSB na RRA, basaba abayobozi bashya kwita ku nama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imanari ya Leta mu guhangana nabyo.

Senateri Tito Rutaremara yagize ati “Icyo twari tuzi ko kimeze nabi ni RSSB, kandi twaje no gusanga ko koherezayo uyu wari muri RRA ari ukugira ngo akurikize ibisabwa kugira ngo acunge neza ibya RSSB.”

Senateri Mukasine Claire we ati “Usabirwa kuba umuyobozi wa RRA yatweretse ibibazo byinshi biri muri iki kigo ariko byose yagiye agaragaza ko hari n’ingamba ziriho kugira ngo uru rwego rukomeze gutera intambwe.”

Sena ifite ububasha bwo kwemeza ishyirwaho r’abayobozi barimo ba Komiseri bagize za Komisiyo z’Igihugu, Umuvunyi Mukuru n’Abamwungirije, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’Umwungirije, Abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga no mu miryango mpuzamahanga, ba Guverineri b’Intara n’abandi.

CG Gasana Emmanuel yemejwe nka Guverineri w'Intara y'Amajyepfo
Musoni James agiye guhagararira u Rwanda muri Zimbabwe
Tushabe Richard yemejwe na Sena ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru wa RSSB
Ruganintwali Pascal wari usanzwe ari Komiseri Mukuru Wungirije, yemejwe nka Komiseri Mukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza