Sena yasabye Guverinoma ibisobanuro ku butaka u Rwanda rwahawe n’amahanga butabyazwa umusaruro

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 12 Kamena 2018 saa 12:07
Yasuwe :
1 0

Inteko rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gusaba Guverinoma kuyigezaho raporo irebana n’imikoreshereze y’ubutaka u Rwanda rwahawe na Kenya, Tanzania na Djibouti, butabyazwa umusaruro uko bikwiye mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Mu 1987, Tanzania yahaye u Rwanda ubutaka bwa hegitar i(Ha) 17,5; mu 2013, Djibouti iruha Ha 20 ku cyambu cya Djibouti, ahakunze gukorerwa ubucuruzi no kunyuzwa ibicuruzwa ku nyanja itukura no mu 2017 rugurayo ubundi bungana na Ha 40 naho mu 1986 Kenya iruha Ha 12 ariko kugeza ubu bwose ntiburabyaza umusaruro uko bikwiye.

Kuri ubwo rwahawe na Kenya, ubwo iki gihugu cyari kiyobowe na Perezida, Daniel Arap Moi, bwagiye buzamo amahugu kugeza ubwo umushoramari waho ashatse kubuhuguza u Rwanda ariko nyuma urukiko rwo muri Mombasa rwemeza bidasubirwaho ko ari ubwarwo, rugomba kubukoresha icyo rushaka.

Kuri uyu wa 11 Kamena 2018, Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda, yagaragarije inteko rusange yayo ko Leta ikwiye kubikurikiranira hafi.

Perezida w’iyi Komisiyo, Senateri Rugema Michel yagize ati “Leta iri kugerageza kubashyira hamwe (abashoramari) no kureba ukuntu ubwo butaka bwabyazwa umusaruro kuko nta kintu kirakorwa. Inama rero ku cyambu cya Djibouti twagiyeho, ni uko Guvernoma ikwiye gukurikiranira hafi ibijyanye n’imishyikirano ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Djibouti, n’ubutaka buri muri Tanzania, ubwo butaka nabwo kugeza ubu nta musaruro ufatika burabyazwa.”

Abasenateri bakomeje kugaragaza ko hakenewe kumenya impamvu uwo mutungo u Rwanda rwahawe hakaba hashize igihe kirekire nta nyungu burabyazwa nk’uko RBA yabitangaje.

Umwe yagize ati “Ubwo butaka twarabubonye kandi mbona ari amahirwe akomeye ariko mbona ubu aho ibintu bigeze rwose, hari hakwiye gufatwa ingamba zo kugira ngo bukoreshwe. Ni muri urwo rwego nibazaga, ese kuki mutagize amatsiko yo kuganira na za minisiteri zindi nk’iy’ubucuruzi cyangwa se iy’ibikorwa remezo n’izindi n’abikorera kugira mumenye niba hari gahunda zo gukoresha buriya butaka zihari?”

Senateri Rugema yongeye ati “Ni ukudaha uburemere bukwiriye ikibazo nk’iki. Nta bundi busobanuro njyewe mbona bwaba buhari kuko dufite ubutaka, igisigaye ni ukububyaza umusaruro.”

Nyuma yo gutanga ibitekerezo kuri iyi ngingo, aAbasenateri bafashe imyanzuro ku bwumvikane busesuye, basaba ko Guverinoma ko itanga raporo ikubiyemo ibisobanuro ku mikoreshereze y’ubwo butaka mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Si ubwa mbere ikibazo cy’ubutaka u Rwanda rwahawe n’ibindi bihugu butabyazwa umusaruro uko bikwiye kivuzwe, by’umwihariko muri Gicurasi 2018, abadepite babajije Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, impamvu hashize imyaka isaga ine ubutaka Djibouti yahaye u Rwanda butabyazwa umusaruro nyamara ubwo rwo rwayihaye mu cyanya cyahariwe inganda i Kigali iri kubukoreraho.

Icyo gihe yabasubije ati “Ku ikubitiro twasinye amasezeraho n’ikigo cy’Abashinwa ‘Tourchroad International Holding Group’ cyagomba gutunganya ubwo butaka ariko nyuma uwo mushoramari aza guhagarika amasezerano; Twasanze nta bushobozi buhagije afite bwo gutunganya buriya butaka, biba ngombwa ko dushaka undi mushoramari”

Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko hari abashoramari batatu bahawe isoko ryo gutunganya ubutaka bwose (bwo muri Djibouti), umushinga ukaba ugisuzumwa n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), yongeraho ati “Mu biganiro duheruka kugirana batugaragarije ubushake bwo guhita batangira gutunganya ubwo butaka kuko bamaze gukora umushinga neza.”

Muri Mata 2017 kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ubwo we na Perezida Kagame bari bagiriye uruzinduko muri Djibouti, yatangaje ko icyihutirwa ari ukubyaza umusaruro ubwo butaka.

Inteko rusange ya Sena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza